Perezida Kagame na Lourenço baganiriye ku kugarura amahoro muri RDC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, na Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço bemeranyijwe intambwe z’ingenzi ziganisha ku gukemura umuzi w’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ni mu biganiro bagiranye i Luanda muri Angola kuri uyu wa Mbere Werurwe 2024, byibanze ku gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Abakuru b’Ibihugu byombi banagarutse no ku kuba hakenewe gukomeza gushyira mu bikorwa ibiganiro by’i Nairobi na Luanda mu kugera ku mahoro n’umutekano birambye mu Karere.
Mu ntangiriro z’umwaka ushize ni bwo Guverinoma ya RDC yatangaje ko yikuye mu biganiro by’i Luanda bigamije kugarura umwuka mwiza hagati yayo n’u Rwanda, kygeza n’uyu munsi icyo gihugu kikaba gikomeza gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wacyo.
Guverinoma y’u Rwanda yababajwe no kuba Guverinoma ya RDC yahisemo kwikura muri ayo masezerno ndetse ikanatangaza umugambi wo guhungabanya umutenano w’u Rwanda ku mugaragaro.
RDC yafashe zimwe mu ngingo z’amasezerano y’i Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo 2022 yirengagiza imyanzuro y’ingenzi yafatiwe muri iyo nama yatanze umucyo ku nzira iboneye yo kurangiza ibibazo by’umutekano muke mu Karere.
Uretse amasezerano y’i Luanda, RDC yari yanabanje kwikura mu biganiro by’i Nairobi byari bigamije kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’Afurika y’Iburasirazuba, binyuze mu kumvikana n’imitwe yitwaje intwaro.
Nyuma yo kwanga gushyikirana n’umutwe wa M23, Guverinoma ya RDC yahisemo gukorana n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR washinzwe n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda mu kurwanya izo nyeshyamba zavutse ziharanira uburenganzira bw’Abanyekongo b’Abatutsi n’abandi Banyekongo bavuga Ikinyarwanda.
U Rwanda ruvuga ko Itangazo ry’i Luanda rigizwe n’imyanzuro y’ingenzi irenze kuba umutwe umwe witwaje intwaro ari wo wava mu birindiro.
Indi ngingo yari mu masezerano y’ Luanda yarimo kuba ibice byari byarigaruriwe na M23 byasubizwa mu maboko y’Ingabo za EAC, zishyigikiwe n’Ingabo zoherejwe mu butumwa bw’Amahoro n’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ndetse n’Ingabo z’Akarere k’Ibiyaga Bigari zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM).
Itangazo ry’i Luanda kandi rirahamagarira Guverinoma ya RDC guhagarika inkunga za gisirikare n’iza Politiki igenera umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro itemewe.
By’umwihariko, u Rwanda ruhangayikishijwe no kuba RDC yarirengagije byimazeyo umwe mu myanzuro y’i Luanda wo ‘kwakira no gukemura ibibazo by’impunzi zigafashwa gusubira kuri gakondo yazo.’
U Rwanda rukomeje kwikorera umutwaro wo gucumbikikira no kwita ku mpunzi z’Abanyekongo basaga 75,000 bakomeje kwiyongera buri munsi bitewe n’ibibazo by’umutekano muke ndetse n’akarengane bamwe mu Banyekongo bakomeje gukorerwa umusubirizo.
Guverinoma ya RDC irashinjwa kuba yirengagiza gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Nairobi n’ay’i Luanda yashyizeho umukono kandi ikaba n’uruhande rukomeye mu kuyashyira mu bikorwa.
U Rwanda rusanga kuba RDC igerageza guhonyora ayo masezerano bishobora gusa kugaragara nk’amahitamo yayo yo gukomeza guhembera intambara n’umutekano muke.
Ni muri urwo rwego Akarere k’Ibiyaga Bigari kadashobora gukomeza kwihanganira kurebera gahunda z’amahoro zitsindwa, kandi ko rutazarekera aho guharanira umutekano urambye w’abaturage b’icyo gihugu.


