Perezida Kagame na Jeannette Kagame bategerejwe muri Bénin

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bategerejwe muri Bénin mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, mu byo urwo ruzinduko rugendereye hakaba harimo kurushaho gushimangira umubano w’icyo Gihugu n’u Rwanda usanzwe uzira amakemwa.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Bénin byatangaje ko Perezida Kagame azagirira uru ruzinduko muri Bénin kuva kuri uyu wa Gatanu taliki 14 kugeza ku ya 16 Mata 2023.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Cotonou baza kwakirwa n’abagize Guverinoma ya Bénin.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azakirwa na mugenzi we wa Bénin Patrice Talon muri Palais de la Marina, ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023.
Abayobozi bombi bazagirana ibiganiro bizabera mu mwiherero, bizakurikirwa n’inama izaba irimo intumwa z’Ibihugu byombi, ikazasinyirwamo amasezerano atandukanye agamije kwimakaza ubufatanye.
Ibyo biganiro bizaba umusingi w’isinywa ry’amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zinyuranye mbere yo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Ikiganiro Abakuru b’Ibihugu byombi bazagirana n’abanyamakuru kizagaruka ku gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda na Bénin cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, guteza imbere ishoramari no gusangira ubunararibonye, ubukerarugendo.
Itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Bénin riragira riti: “Nta gushidikanya ko muri icyo kiganiro kizakorwa imbonankubone n’abanyamakuru hazagarukwa ku bibazo birebana no gushimangira ubutwererane cyane cyane mu bucuruzi, kwimakaza ishoramari ndetse no guhererekanya ubunararibonye, ubukerarugendo, koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ubwikorezi bwo mu kirere hagati ya Kigali na Cotonou.”
U Rwanda na Bénin bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi igamije guteza imbere imibanire myiza.
Inama ya mbere yahuje iyi komisiyo ihuriweho yateranye ku ya 29 Nzeri 2017, ibera mu burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, ahasinyiwe amasezerano atandukanye y’ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga (ICT), kurengera ibidukikije n’iterambere rirambye.
Isinywa ry’ayo masezerano ryatumye abahanga baturuka mu bihugu byombi bakorera hamwe mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.
Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu taliki ya 15 Mata, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bazasura Ikigo gishinzwe iterambere (Sèmè City) gihuriza hamwe urubyiruko rufite imishinga y’ishoramari, imishinga yo guhanga udushya n’ikoranabuhanga bakazaganira na ba rwiyemezamirimo bakiri bato.
Biteganyijwe kandi ko bazasura banatemberezwe ubusitani buri mu gace kitwa Place de l’Amazone, Mu rwego rwo guha icyubahiro Intwari zitangiye igihugu cya Bénin.
Perezida Kagame azagirira uruzinduko muri Bénin, mu gihe muri Kanama 2016, Perezida Patrice Talon na we yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.