Perezida Kagame na Dr. Tedros baganiriye kuri AMA yitezwe i Kigali

Muri iki cyumweru, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize akazi kenshi kajyanye n’ingendo zitandukanye yakoze agahura n’abayobozi batandukanye. Mbere na nyuma yo kwitabira itabarizwa ry’Umwamikazi w’u Bwongereza yagiriye ingendo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Muri iki cyumweru ni bwo Perezida yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) yateraniye i New York ku nshuro ya 77, akaba yarahuye n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo n’abashoramari, abaganiriza ku ngamba zo kwagura ubufatanye n’ubutwererane n’u Rwanda.
Muri abo yahuye na bo, harimo Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus baganiriye ku Kigo Nyafurika gishinzwe ubugenzuzi n’ubuziranenge bw’imiti n’inkingo (AMA).
Ni nyuma y’aho mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, Inama Nyobozi y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Lusaka muri Zambia itoreye u Rwanda kwakira icyicaro cy’icyo kigo cyitezweho impinduka zikomeye mu rwego rw’ubuvuzi muri Afurika.
Dr. Tedros yagize ati: “Nagiranye ibiganiro by’agahebuzo n’umuvandimwe wanjye Paul Kagame ku birebana n’Ikigo Nyafurika gishinzwe ubuziranenge bw’imiti (AMA). Namwijeje ko OMS yiyemeje gukomeza gutanga inkunga y’ibitekerezo n’ubushobozi mu guharanira kugera ku ntsinzi dufatanyije n’iki kigo gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’inkingo bikorerwa ku Mugabane.”
Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye y’uyu mwaka yatangiye ku wa 13 Nzeri, ariko Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bahuriye i New York hagati y’italiki ya 19 na 23. Uretse kuba Perezida Kagame yaragejeje ijambo ku bitabiriye, yanakiriye abayobozi banyuranye mu bihe bitandukanye byari kuri gahunda.
Ibiganiro yagiranye n’abayobozi mu nzego zinyuranye, byibanze ku nzego zitandukanye z’iterambere ry’u Rwanda ndetse akaba yaranagiye agaragaza amahirwe atangaje ibihugu n’abashoramari bafite mu gukorana n’u Rwanda.

Muri iyo nama, Perezida Kagame yanahuye n’Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat, baganira ku ngingo zinyuranye mu nzego zirimo umutekano, iterambere, ukwihuza k’Uturere tw’Afurika n’izindi.
Umukuru w’Igihugu nanone yanaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) Antonio Guterres, aho bibanze ku ruhare rw’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi, urugendo rw’iterambere mu Gihugu ndetse n’imiterere y’Umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Nyuma yo guhura na we ni na bwo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye ijambo rikomeye ryibanze ku ngamba zafatwa mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kimaze imyaka irenga 20 kigerekwa ku Rwanda.
Perezida Kagame yahuye nanone na Minisitiri w’Intebe wa Belize Juan Antonio Briceño, bagirana ibiganiro byibanze ku gushyigikira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Belize. Bivugwa ko ibyo biganiro byari bikwiye kuba byarabaye mu kwezi gushize mu ruzinduko Perezida Kagame yagombaga kugirira muri icyo gihugu ariko ubu rukaba rwarasubitswe.
Yakiriye kandi Samantha Power wabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, kuri ubu akaba ari we uyoboye Ikigo cy’Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda n’icyo kigo mu nzego zirimo ubuzima n’ubuhinzi.
Mu bandi yahuye na bo harimo Perezida wa Guyana Irfaan Ali Minisitiri w’Intebe wa Barbados Mia Amor Mottley, Umuyobozi wa kENUP Foundation Holm Keller,na Professor Senait Fisseha. Yagiranye ibiganiro kandi n’Umuherwe w’Umunyamerika David Bonderman, bungurana ibitekerezo ku mahirwe menshi y’ishoramari ari mu Rwanda.
Yahuye kandi n’umugiraneza akaba n’uhagarariye inyungu za OMS mu mikorere no gutera inkunga ibikorwa by’ubuzima Raymond Chambers, baganira ku mahirwe y’ubufatanye ashoboka mu nzego zinyuranye by’umwihariko urujyanye no gutera inkunga inzego z’ubuzima no guhanga udushya.