Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi muri Qatar

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yaraye ageze i Doha muri Qatar aho yatangiye uruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu.
Mu masaha y’umugoroba ni bwo yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad, aho yari agaragiwe n’itsinda ryamuherekeje muri urwo ruzinduko.
Bakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi ari kumwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar Igor Marara Kayinamura.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano uzira amakemwa n’ubutwererane bukomeje kwiyongera mu nzego zitandukanye.
Guhera mu mwaka wa 2017 abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi bagiye bahurira mu nama zitandukanye zo ku rwego rwo hejuru zagize uruhare mu kongera imbaraga bikanashimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Abayobozi bakuru mu bihugu byombi bagiye bagenderana, bahurira mu nama hirya no hino ku Isi hagamijwe guteza imbere umubano w’u Rwanda na Qatar.
Mu bijyanye na Dipolomasi, Qatar ni kimwe mu bihugu bikomeje gufata iya mbere mu guharanira umutekano n’amahoro mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu mpera z’icyumweru tariki ya 9 Gashyantare, bivugwa ko Qatar ifatanyije n’u Bufaransa bari batumiye Perezida Kagame na Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abo bayobozi byari biteganyijwe ko bari guhurira i Paris ariko birangira Tshisekedi yisubiyeho.