Perezida Kagame mu nama yiga ku kibazo cy’intambara muri Gaza

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yo mu rwego rwo hejuru iteraniye muri Jordanie, yiga ku buryo ikibazo cy’intambara muri Gaza cyashakirwa igisubizo byihuse.

Iyo nama mpuzamahangayateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, ihamagarira Umuryango mpuzamahanga gushakisha uburyo intambara yo muri Gaza yahagarara byihuse. Ifite intego igira iti ’Guhamagarira ibikorwa; gutabara byihutirwa kuri Gaza.”

Ni inama yatumijwe na Nyiricyubahiro umwami wa Jordanie Umwami Abdullah II Ibin Al-Hussein yanitabiriwe na Perezida Abdel Fattah El-Sisi wo mu Misiri n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye , António Guterres.

Abandi bayobozi bayitabiriye barimo Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas, Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken, n’Umuhuzabikorwa wa UN ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Martin Griffiths.

Perezida Kagame yatangaje ko nubwo ikibazo cy’intambara hagati ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas gikomeye ariko kitabura igisubizo, ahubwo cyakemuka.

Yagize ati: “Nk’uko ibimenyetso bibigaragaza, ikibazo kirakomeye cyane n’ubwo ibyo bidasobanuye ko kidashobora gukemurwa. Ni ikibazo gikomeje kugira ingaruka ku baturiye ako gace n’abo mu bindi bice, hakaba hakwiriye guhuzwa imbaraga mu gushaka igisubizo kirambye.

Yongeyeho ati: “Imbaraga, uburyo n’ubushobozi bihagarariwe uko abantu bateraniye hano ntibyananirwa gufata ingamba zashyira iherezo ku kaga gakomeye kibasira inzirakarengane z’abasivili nk’uko tubibona buri munsi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko u Rwanda rufatanyije n’ibindi bihugu, ikibazo cy’intambara muri Gaza cyakemuka binyuze muri Dipolomasi ndetse n’ubuhuza bwatangijwe n’ibihugu ndetse n’imiryango itandukanye hagiye hasinywa amasezerano yo gushyira intwaro hasi muri Gaza.

Yagize ati “Izi mbaraga ziriho mu gushaka umuti w’ikibazo, zigomba guhabwa agaciro kandi zigashyigikirwa kugira ngo tubone ibisubizo bifatika kandi vuba cyane bishoboka kugira ngo turinde abana n’imiryango yabo.”

Intambara hagati ya Isiraheli na Gaza yatangiye ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, ubwo umutwe w’abarwanyi ba Hamas wagabaga igitero kuri Isiraheli.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE