Perezida Kagame yanyuzwe n’imikorere ya Polisi ya Dubai

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yanyuzwe n’imikorere ya Polisi ya Dubai ubwo yasuraga Ibirindiro Bikuru byayo, akerekwa ikoranabuhanga rigezweho ikoresha n’udushya yahanze mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.
Ibikorwa byo gusura Ibirindiro Bikuru bya Polisi ya Dubai byabaye mu gihe Perezida Kagame yari yitabiriye Inama yahuje Guverinoma zo ku Isi yabereye i Dubai ku wa 12 kugeza ku ya 14 Gashyantare 2024.
Umugaba w’Ikirenga wa Polisi ya Dubai Lt. Gen. Abdullah Khalifa Al Marri, ni we wahaye ikaze Perezida Kagame n’itsinda ryari rimuherekeje muri urwo ruzinduko.
Yamugaragarije ukwiyemeza kwa Polisi ya Dubai mu kwimakaza ubutwererane mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha no gucunga umutekano, agira ati: “Ukwiyemeza kwacu gushimangira icyerekezo cyatanzwe na Visi Perezida.
Minisitiri w’Intebe n’Umuyobozi wa Dubai Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, cyo kongerera imbaraga, ubufatanye n’ubutwererane mu kurwanya ibyaha by’ubwoko bwose.”
Yakomeje avuga ko imbaraga zashyizwe mu kwimakaza ubutwererane zishimangira uruhare rw’ingenzi rwa Dubai na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu kuyobora gahunda n’udushya tugamije guhangana n’ibyaha bitegurwa mu ruhando mpuzamahanga.
Ati: “Ubu buryo kandi bugaragaza ukwiyemeza kw’igihugu mu gusigasira imiryango irushijeho gutekana, ifite ubudahangarwa, binyuze mu butwererane mpuzamahanga no gusangira ubunararibonye.”
Lt. Gen. Al Marri yaherekeje Perezida Kagame ubwo yatemberezwaga Santeri y’Ubuyobozi bw’Ibikorwa bya Polisi, aho yeretswe ikoranabuhanga rya ‘Azri’, rigizwe n’ikarita y’ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI) rikurikirana ahari abapolisi bacunga umutekano, site ziriho ibibazo ikagaragaza n’igihe cyakoreweho ibikorwa byo gucunga umutekano.
Hashingiwe ku makuru ritanga, iryo koranabuhanga rigira uruhare ntagereranywa mu guteganya impanuka n’ibibazo bivuka mu bice runaka byagaragajwe.
Nka kimwe mu bigize urwo ruzinduko, Perezida Kagame yagize amahirwe yo kureba filimi igaragaza imikorere ntagereranywa ya Polisi ya Dubai mu gukemura ibibazo bitandukanye.
Perezida Kagame kandi yanahawe amakuru ku rubuga rwiswe ‘Drone Box’ rwakorewe kuyobora no gukwirakwiza imodoka zigenda mu kirere (UAVs) mu bice bitandukanye bya Dubai, mu kugabanya igihe gishobora gukoreshwa mu butabazi bwihuse ndetse no gutanga ubufasha bunyarutse ahakorewe icyaha.
Ishyirwa mu bikorwa rya sisitemu nk’iyo bifasha mu kwihutisha uburyo bwiza bwo gutanga amakuru no gutabara byihuse, ari na byo bishyira Polisi ya Dubai ku mwanya wa mbere ku Isi mu gushyira mu bikorwa iyubahirizamategeko.
Nanone kandi, Perezida Kagame yasobanuye uburyo ibikorwa byose bigenwa mu Ishami rishinzwe Ibikorwa bya Polisi bigahuzwa, abaturage bagahabwa serivisi zinoze zirimo no gufasha abafite ibibazo by’indwara z’umutima n’abafite ubumuga.

Iyo serivisi ituma abantu bafite ibyo bibazo bahita bamenyekana ku buryo bakurikiranirwa hafi bakaba babona ubutabazi bwihuse igihe cyose babukeneye kuko abapolisi n’ingobyi y’abarwayi bibageraho batarinze no kubihamagaza.
Iyo mikorere izira amakemwa yoroshywa n’ihuriro ry’amakuru ahurizwa mu ikoranabuhanga rishinzwe guhangana n’ibibazo byose bibangamira umutekano w’abaturage.
Mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame yasuye n’imodoka zikoresha ikoranabuhanga rigezweho ku Isi mu gucunga umutekano, ziswe Ghiath Smart Patrol.
Ni imodoka zikoresha ikoranabuhanga rya AI rifasha kwibuka amasura y’abantu, kumenya ibirango by’imodoka ndetse no gutanga amakuru yihuse kuri buri kintu cyose ribonye.
Izo modoka zifite za ‘screen’ nyinshi ziha abapolisi amakuru atandukanye ku miterere y’umuhanda bahagazemo, amakuru ku modoka cyangwa abantu bashakishwa kubera ibyaha cyangwa amakosa bafite n’ibindi.
Perezida Kagame nanone yasuye Sitasiyo ya Polisi y’Ikoranabuhanga (SPS) iri mu Karere ka Dubai Design, aho yaherewe amakuru arambuye kuri serivisi zitandukanye zitangirwa muri iyo sitasiyo, zirimo iyo gusaba serivisi utavuye mu modoka (Drive-Thru), kwinjiramo utateguje ugahita ufashwa no gutanga ikirego wifashishije ikoranabuhanga na ryo rikagusubiza bitewe n’ibyo ukeneye.
Iyo sitasiyo itanga serivisi zijyanye no kurwanya ibyaha, izo mu muhanda ndetse n’iz’ibibera mu miryango mu ndimi mpuzamahanga zirindwi, kandi umuntu ashobora kuyibonaho serivisi amasaha 24 kuri 24 bitabaye ngombwa gutegereza ko hari umupolisi uhari ngo agufashe.
Perezida Kagame yatangajwe n’iryo koranabuhanga yeretswe ndetse n’udushya yiboneye, byose bigaragaza ubuhangange bwa Dubai n’ubushobozi igezeho mu kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zinyuranye by’umwihariko mu bikorwa bya Guverinoma.
Yaboneyeho kwifuriza Dubai na UAE kurushaho gutera imbere, by’umwihariko Polisi ya Dubai n’abakoresha ikoranabuhanga mu gucunga umutekano bose muri UAE gukomeza kuba ubukombe.
