Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama Perezida Kagame ayoboye inama ya ba Minisitiri yitezweho gufata imyanzuro itandukanye igamije iterambere ry’igihugu.
Iyi nama irimo kubera muri Village Urugwiro. Yitabiriwe n’Abaminisitiri ndetse n’abandi bayitumirwamo batandukanye.
Iyi nama ibaye mu gihe hashize amasaha make habaye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19.


