Perezida Kagame ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi muri Guinea

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024, yitezwe i Conakry muri Guinea mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano uzira amakemwa urangwa hagati y’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko rukurikira urwo yagiriye mu Gihugu cya Senegal guhera ku wa Gatandatu. Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Guinea Mamady Doumbouya.

U Rwanda na Guinea-Conakry bikomeje kuryoherwa n’umubano ndetse no kubaka ubutwererane burambye binyuze mu nzego zinyuranye zigamije iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.

Uyu mubano wagize umuvuduko guhera mu mwaka wa 2016 ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Guinea agahura na mugenzi we.

Ubuhahirane n’imigenedane yarakomeje kugeza n’uyu munsi aho ibihugu byombi bikomeje kugenzura amahirwe bifite agomba kubyazwa umusaruro mu nyungu z’abaturage ba byo ndetse n’Afurika muri rusange.

Mu mwaka ushize na bwo ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubutwererane mu ikoranabuhanga.

Ibihugu byombi bifite ababihagarariye muri za Ambasade, ikindi kandi byanashyizeho itsinda rihuriwego rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ubutwererane.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE