Perezida Joe Biden arasura Isiraheli mu gushimangira ubufatanye

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Biteganyijwe ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yerekeza  muri Isiraheli mu ruzinduko rwo kwifatanya na bo nyuma y’igitero cya Hamas cyahereye ku ya 7 Ukwakira, azakomereza urugendo muri Jordanie nk’uko Umunyamabanga wa Leta Antony Blinken yabitangaje.

Ku wa Kabiri, Antony Blinken yagize ati: “Perezida azashimangira ubufatanye bwa Leta zunze Ubumwe z’Amerika na Isiraheli ndetse n’uko twiyemeje kutajegajega mu bijyanye n’mutekano wacyo.”

Umuyobozi wa dipolomasi y’Abanyamerika yongeyeho ati: “Isiraheli ifite uburenganzira n’inshingano byo kurinda abaturage bayo irwanya Hamas n’indi mitwe y’iterabwoba no gukumira ibindi ibitero biri imbere.”

Yakomeje agira ati: “Joe Biden “azumva muri Isiraheli icyo ikeneye ari ukurengera abaturage bayo kandi tuzakomeza gukorana kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.”

Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa i Yeruzalemu, Michel Paul, avuga ko ari uruzinduko rw’ubufatanye ariko kandi rugaragaza ko Abanyamerika bari ku ruhande rwa Isiraheli.

Urwo ruzinduko rugaragaza ko ari gahunda yayo itarasohoka muri iki cyiciro ku bw’impamvu zigaragara. Joe Biden ntabwo azajyana imbokoboko, indege zikorera izindi nini ku Isi hamwe n’itsinda ry’abatwara indege boherejwe mu nyanja ya Mediterane.

Ingabo 2000 zatabara n’intwaro n’amasasu, ibi byose bifite agaciro, nk’uko bishimangirwa n’igitangazamakuru gisohoka buri munsi Yediot Aharonot muri iki gitondo cyo ku wa Kabiri. Ibi bivuze ko Abanyamerika hari ukuntu bayobora iyi ntambara.

Nk’uko Antony Blinken abitangaza ngo Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo zifite icyizere muri Isiraheli ku bijyanye no gutanga imfashanyo z’ubutabazi z’amahanga mu karere ka Gaza kafunzwe, mu gihe Isiraheli irimo gutegura igitero simusiga ku butaka bugengwa n’umutwe w’abayisilamu, Hamas.

Antony Blinken yavuze ko Perezida Joe Biden yizeye ko azumva muri Isiraheli uko izakora ibikorwa byayo mu buryo bugabanya imfu z’abasivili kandi ikemera  imfashanyo ku baturage bo muri Gaza mu buryo butagirira akamaro Hamas.

Agira ati: “Twabisabye, Amerika na Isiraheli bemeye gushyiraho gahunda izemerera imfashanyo z’ubutabazi zituruka mu bihugu by’abaterankunga n’imiryango myinshi igera ku baturage muri Gaza”.

Yavuze ko impande zombi zaganiriye ku “bishoboka ko hashyirwaho uturere twafasha abaturage kutagerwaho n’akaga.

Nyuma y’uruzinduko rwe muri Isiraheli, Joe Biden azerekeza i Amman, muri Jordanie, aho azahurira n’umwami Abdullah II, Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sissi n’Umuyobozi w’Ubutegetsi bwa Palesitine, Mahmoud Abbas, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Perezidansi y’Amerika.

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE