Perezida Diomaye Faye wa Senegal ategerejwe mu Rwanda

Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, ategerejwe mu Rwanda nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena 2024.
Uruzinduko rwa Diomaye Faye mu Rwanda rwagarutsweho ubwo yahuriraga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame i Quai d’Orsay mu Bufaransa ,aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Busugire bw’Inkingo no Guhanga Ibishya.
Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku ngingo zitandukanye zibanda ku byavuzweho mu ruzinduko rwa Perezida Kagame i Dakar rwo muri Gicurasi.
Ni na ho bahereye baganira ku ruzinduko rwa Diomaye Faye mu Rwanda kugira ngo bakomeze gusangira ubunararibonye mu nzego zinyuranye zirimo kubaka imiyoborere y’inzego za Leta izana impinduka kandi yita ku nshingano, hamwe n’ubutwererane hagati y’ibihugu by’Afurika.
Perezida Kagame ni we wabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere Diomaye Faye yakiriye nyuma y’igihe kirenga ukwezi kumwe kwari gushize arahiriye kuyobora Senegal.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Dakar rwabaye hagati y’itariki ya 11 na 12 Gicurasi, ariko akaba yarakomereje muri Guinea Conakry.
Ni uruzinduko rwabaye mu gihe ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano w’igihe kirekire mu nzego zinyuranye.
Gusa ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Senegal buracyari hasi cyane ukurikije imibare itangwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO).
Gusa ibihugu byombi byafunguye za Ambasade mu kwimakaza ubushuti bifitanye, aho iy’u Rwanda yafunguwe i Dakar mu mwaka wa 2012 na ho iya Dakar I Kigali ikaba yarafunguwe mu 2020.
Gukorana bya hafi na Persezida Kagame bijyanye n’icyerekezo cya Diomaye cyo kurushaho kwimakaza ubunyafurika muri dipolomasi mpuzamahanga, cyane ko bombi ari abayobozi bazwiho kuba baharanira ubusugire bw’Afurika.
