Buhari wayoboye Nigeria yashyinguwe mu cyubahiro

Uwigeze kuyobora Nigeria, Muhammadu Buhari, yashyinguwe mu cyubahiro mu rugo rwe ruherereye mu Majyaruguru ya Nigeria, nyuma y’uko ku wa 13 Nyakanga aguye i Londres mu Bwongereza azize uburwayi.
Buhari w’imyaka 82 umurambo we wagaruwe mu gihugu ku wa 15 Nyakanga aho yagejejwe ku kibuga cy’indege cyo mu ntara ya Katsina akakirwa na Perezida w’icyo gihugu Bola Tinubu.
Nyuma umurambo wajyanywe mu rugo rwe i Daura, mu Majyaruguru ya Nigeria ari naho habereye amasengesho yo kumusabira.
Abarimo Perezida Tinubu Bola, Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, ndetse na Visi Perezida we Yemi Osinbajo bari mu bitabiriye uwo muhango, ndetse kuri uwo munsi hatanzwe ikiruhuko rusange mu gihugu mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Abayobozi bakomeye muri Nigeria barimo na Goodluck Jonathan, yatsinze mu matora bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwe bavuga ko ari umuntu wakundaga igihugu kandi wigomwe byinshi ngo agiteze imbere.
Muhammadu Buhari wabaye Perezida wa Nigeria kuva mu 2015 kugeza mu 2023, amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 13 Nyakanga atangajwe na Perezida Tinibu Bola.
Perezida Tinubu yihanganishije umuryango we ahita ategeka ko ibendera ryururutswa rikagezwa muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Muhammadu Buhari, yavuye ku butegetsi mu 2023 ubwo yari amaze gusoza kuyobora manda ebyiri, yabaye Perezida wa mbere wigaranzuye mugenzi we binyuze mu matora yabaye binyuze mu mucyo.

