Perezida Biden yavuze ko Amerika ishyigikiye Isiraheli

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida Joe Biden w’Amerika wageze i Tel Aviv muri Isiraheli ku munsi w’ejo ku wa Gatatu mu ruzinduko rugamije gushyigikira Isirayeli mu ntambara irwana n’umutwe wa Hamas, yashimangiye ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishyigikiye Isiraheli.

Uru ruzinduko rwabaye nyuma y’umunsi umwe hari igisasu kirashwe ku bitaro bya Al-Ahli Arab. Impande zose ziri muri iyi ntambara zirashinjanya kurasa iki gisasu.

Perezida Joe Biden yavuze ko ashyigikiye Isiraheli, nyuma avuga ko ababajwe cyane n’igisasu cyaturikiye ku bitaro bya Al-Ahli Arab mu Mujyi wa Gaza ku wa Kabiri kigahitana abantu bagera kuri 500.

Biden yavuze ko Isirayeli yemeye ko ibikorwa by’ubutabazi bishobora kuva mu Misiri biza mu Ntara ya Gaza, anatangaza imfashanyo y’amadolari miliyoni 100 agenewe abanyepalesitina.

Perezida Biden yahamije ko azafasha Isirayeli kubona ibyo ikeneye kugira ngo yirwaneho.

Ku rundi ruhande, yasabye Isiraheli kwigengesera, ayibutsa ko iyo intambara ifite impamvu ziyiteye, ari ngombwa kuyirwana hubahirizwa amategeko agenga intambara.

Ijwi ry’Amerika rivuga ko Netanyahu yashimiye Biden wemeye kumushyigikira.

Isiraheli yagabye ibitero by’indege z’intambara mu Ntara ya Gaza bihitana abantu 3000, inategeka ko abaturage miliyoni ebyiri bahatuye bahunga mbere y’uko igaba ibitero binyuze ku butaka yitegura kuhagaba mu rwego rwo kwihimura ku gitero cy’umutwe wa Hamas cyayiguye gitumo taliki 7 Ukwakira kigahitana abantu 1400.

Hamas ivuga ko igisasu cyaturikiye ku bitaro cyarashwe n’indege z’intambara za Isirayeli, mu gihe Isirayeli yo ivuga ko ari igisasu cyo mu bwoko bwa rokete cyarashwe n’umutwe wa kiyisilamu.

Uyu mutwe wabihakanye. Iri vuriro ni ryo abaturage ba Gaza bahungiramo ibitero bya Isirayeli.

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE