PDI yijeje imbaraga zidasanzwe nyuma yo gutorerwa kugira Abadepite 2 mu Nteko

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryijeje ko rigiye gushyira imbaraga zidasanzwe mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye Abanyarwanda rifatanyije n’abandi Badepite, nyuma y’aho ryatorewe kugira Abadepite babiri mu Nteko Ishinga Amategeko.
PDI yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024, nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaje amajwi y’ibyibanze byavuye mu matora y’Abadepite yabaye tariki ya 14 n’iya 15 Nyakanga, aho PDI yari yiyamamaje bwa mbere nk’ishyaka ukwayo, itorwa n’abantu 507 474 bangana n’ijanisha rya 5,81%,
Perezida wa PDI, Hon Sheikh Mussa Fazil Harerimana, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze ko nk’ishyaka bishimiye ko babonye amajwi abemerera kugira imyanya ibiri y’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ati: “Ni ibyishimo dufite, kuko ni ubwa mbere twiyamamaje muri aya matora y’Abadepite tutari mu ihuriro n’andi mashyaka, kandi rwose twabonye amajwi, ku buryo nibura tubona Abadepite babiri. Twifuza gukomeza kuba mu mutwe w’Abadepite dutora amategeko abereye u Rwanda no mu kugenzura gahunda y’uwo dushyigikiye nka Perezida wa Repubulika uko ishyirwa mu bikorwa n’abagomba kuyikora bose.”
Hon Sheikh Hererimana yavuze ko kugira ngo batsinde amatora byaturutse ku bunararibonye bakuye mu gufatanya n’indi mitwe ya politiki bituma mu kwiyamamaza ukwabo, babona inzira banyuramo kugira ngo babone amajwi menshi atuma babona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko nka PDI.
Yagize ati: “Byaratwubatse mu by’ukuri turanashimira uburyo ubwo bufatanye bwayobowe, n’ukuntu bwadufashaga kugira ngo natwe tugende tumenyekanisha ubushobozi bwacu, ibyo rero byaratwubatse turavuga ngo turamutse tugiye twenyine nyuma y’imyaka 30, hari icyavamo.
Twanakoresheje uburyo butandukanye mu kwiyamamaza tugenda twegera abaturage hirya no hino, uburyo bwinshi bwabayemo ni ubw’ikoranabuhanga, twasanze abatora benshi ari urubyiruko, telefoni zigezweho benshi barazihawe ku buryo abenshi twabibutsaga abo turi bo n’ibyo dukora kugira ngo batugirire icyizere.”
Hon. Harerimana yavuze kandi ko icyafashishije PDI gutorwa ku bwinshi harimo no gukoresha itangazamakuru ry’amashusho, amajwi n’iryandika ku buryo benshi bamenye PDI bityo bayihundagazaho amajwi.
Uwo muyobozi yashimangiye ko nyuma yo gutorwa PDI, igiye gukora ibishoboka byose ikagira uruhare mu gushyigikira gahunda za Perezida Kagame mu guteza imbere Abanyarwanda.
Yavuze ko ngo Abanyarwanda bakwiye kwitega ibikorwa n’imbaraga nyinshi PDI izanye mu Nteko Ishinga Amategeko zo gushyigikira ibikorwa bya FPR-Inkotanyi no gushyigikira politiki ya Perezida Kagame muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Ati: “Twemera politiki ye yo gukora amategeko aboneye ari na yo tugomba kugenzura ko ishyirwa mu bikorwa aho rero ni ho twebwe duhera intambwe ya mbere mu Nteko. Ni ukuvuga ngo tugiye kujya impaka n’abandi ku buryo itegeko rishyirwa mu bikorwa, mu kugenzura neza n’igenamigambi rya Perezida wa Repubulika niba rishyirwa mu bikorwa.”
Yongeyeho ati: “Hari aho avuga ko ibyerekeye amashanyarazi bizahinduka amateka ni 100%, ubu rero inzego zishinzwe kugeza amashanyarazi ku bantu, batwitege dufatanyije n’abandi bazaba bari mu Nteko, ni ukubabaza ngo harabura iki ngo ibyavuzwe bisohozwe.”
Yakomeje avuga ko n’’amazi ari uko nguko, hari imihanda yagiye yemera n’ejobundi hari uwo yemeye, arimo kwiyamamaza. Ni ukuvuga ngo uwo muhanda ko udahabwa ingengo y’imari harabura iki?
Sheikh Mussa Fazil Harerimana yashimiye abayoboke ba PDI kuba barakoze ibikorwa byo kwiyamamaza neza kandi abizeza ko batazabatenguha mu gushyira mu bikorwa icyo batorewe.
Imibare yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora y’iby’ibanze byavuye mu matora y’Abadepite 53 batowe ku wa 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga, no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda bari imbere mu Gihugu, yerekana ko Umuryango FPR Inkotanyi watowe n’abantu 5.471.104 n’ijanisha rirenga 62,67%.
Ishyaka rya PL ryatowe n’abantu 957.602 bangana n’amajwi 10,97%. Ni mu gihe PSD yo yatowe n’abantu 827.182 bangana na 9,48% by’amajwi.
Ishyaka PDI ryo ryatowe n’abantu 507.474 bangana na 5,81%, mu gihe PS Imberakuri yatowe n’abantu 459.526 bangana na 5,26%.
Umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier yatowe n’abantu 44.881 bangana na 0,51%.
NEC itangaza ko ibarura ry’amajwi mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite rikomeje. Biteganyijwe ko bitarenze tariki ya 20 Nyakanga hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, na ho ku ya 27 Nyakanga hatangazwe amajwi ya burundu.




