PDI yatangiye kwamamaza Paul Kagame n’abakandida Depite 55

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’abakandida Depite b’iryo shyaka 55, ryifuza ko bazarihagararira mu Nteko Ishinga Amateko. Ni mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Ni ibikorwa byatangirijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana aho abayoboke b’ishyaka babanje kunyura no mu tundi mu rugendo rwo kwamamaza Paul Kagame.
Perezida wa PDI, Hon. Harerimana Musa Fazili yavuze ko gutangiza ibyo bikorwa ari muri gahunda yo gushyigikira Paul Kagame ndetse n’imigambi ya FPR Inkotanyi kugira ngo bakomeze guteza imbere igihugu.
Ati: “Kuba dufatanyije na RPF mu matora y’Abadepite tumaze gukura, tumaze kubona abantu benshi, turavuga ngo reka tuze turebe ko badushyigikiye kandi baradushyigikiye koko, twaravuze rero ngo reka natwe twiyamamaze RPF na yo duhurire mu Nteko dufatanye kuko dusanzwe dukora neza.
Nyakubahwa, ejo yarabivuze ni intare iyobora intare, natwe tuzaba turi intare, ubwo rero twebwe nidutorwa tuzakora gahunda zacu turaramye, tugenzura gahunda za Guverinoma, tumutega amatwi neza cyane.”
Yavuze ko ishyaka PDI ifite icyizere gihagije cyo kuzatorwa ikabona amajwi 5% asabwe n’itegeko azemerera Abadepite bayo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yasabye abaturage gutora PDI kugira na yo ikomeze itange umusanzu mu kubaka u Rwanda.
Ati: “Mudutore tujye mu Nteko tujyemo turi intare dutore amategeko, tugenzure ibikorwa bya Guverinoma tudatitira, ni mudutore kugira muzabone ko turi intumwa zitumika.”
Yongeyeho ati: “Dutandukanye ibintu bibiri, umwanya wa Perezida, Nyakubahwa Kagame arabizi ko mwamusabye gutanga kandidatire, igenamigambi twariberetse, icyo tubasaba ni ukudutorera kugira ngo tujye mu nteko dushyigikire igenamigambi ry’Umuryango RPF-Inkotanyi”.
Hon. Harerimana yavuze ko gutora Kagame ari ukwitora kuko ibyo akora byose bigera kuri buri wese.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu, yashimiye PDI ko yahisemo gutangiza ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi Kagame Paul ndetse ko ibikorwa byabo bizagenda neza.
Yagize ati: “Twashimishijwe no kumva mu Turere 30 tugize Igihugu mwarahisemo gutangirira ibi bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rwamagana, tunabashimira nka PDI kuba mwarahisemo gushyigikira Paul Kagame kugira ngo akomeze kuyobora u Rwanda.”
Ishimwe Grace umuyoboke wa PDI, akaba Umuyobozi w’Urubyiruko mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze yishimira kuba mu ishyaka PDI ko abenshi baryita iry’abo mu idini rya Isilamu.
Yavuze ko urubyiruko mu Ntara yose biteguye gutora Paul Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda.
Yagize ati: “Urubyiruko twese turiteguye turamamaza Kagame, tuzi ibyiza yakoze byinshi turabibona, twese nk’urubyiruko ku itariki 15 Nyakanga twiteguye kuzatora ku gipfusi kugira ngo akomeze ayobore Abanyarwanda.”
Yasabye urubyiruko gutora abakandida Depite bahagarariye PDI kugira ngo bakomeze gufatanya mu iterambere kuko ari ishyaka ntangarugero kandi rizabageza kuri byinshi.
PDI yavuze ko nyuma yo gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza bazajya babikora, mu gihe Umuryango RPF batamamaje Umukandida Perezida, Paul Kagame, kuko basanzwe bafatanya muri ibyo bikorwa.
Nyuma yo gutangiza ibyo bikorwa mu Karere ka Rwamagana, abahagarariye PDI bazakomeza kugaragaza inyandiko zamamaza Abadepite ndetse n’Umukandida wa FPR ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri buri Karere.
Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azata tariki ya 14 ku Banyarwanda baba mu mahanga, ku ya 15 Nyakanga hatore Abanyarwanda bo mu gihugu imbere, mu gihe tariki ya 16 Nyakanga 2024 hatorwe abakandida Depite bahagarariye ibyiciro byihariye.



















KABATSINDA Asphat says:
Kamena 28, 2024 at 3:52 pmniko koko inkoko niyo ngoma twitorera Nyakubahwa PAUL KAGAME ndetse tunatora Aba Depite ba PDI kugirango bakomeze kugira uruhare mugushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma,,,KAGAME PAUL oyeee ,,,BABA WA TAIFA ,,,JU JU JU ZAID tuzamutora INTARE IYOBOYE IZINDI NTARE,,,