Paul Okoye yagaye uruganda rwa sinema rwa Nigeria kudatunganya filime zabo neza

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umuhanzi Paul Okoye wahoze ari umwe mu bagize itsinda rya P-Square, akaba asigaye akora umuziki ku giti cye nka Rudeboy, yanenze uruganda rukora filime muri Nigeria (Nollywood), kubera kudatunganya neza filime zabo, ibyo yise ko byangiza uruganda rwa sinema.

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, uwo muhanzi yasangije amashusho ya filime yo muri urwo ruganda yerekana ikosa ryakozwe n’umutekinisiye w’amajwi n’uburyo yagaragaye muri filime afashe mikoro filime igasohoka bidakuwemo.

Yanditse ati: “Noneho mundebere gufata amashusho ya filime ariko ntuyatunganye ugahita uyaha abantu utagize ibyo ukuramo, ku buryo ufashe mikoro ifata amajwi agaragaramo wese. Nyamuneka, nimukurikirane ibi birica uruganda rwa Sinema iwacu?”

Uyu muhanzi avuze ibi mu gihe abakinnyi batandukanye b’abagore baciye muri urwo ruganda rwa sinema badasiba gutangaza ko ruswa y’igitsina yamunze abarukoramo, bikababera impamvu yo gusohokamo.

Amakuru agaragazwa ku rubuga rwa Nollywood rwa Wikipedia, yerekana ko yatangiye [Nollywood], gusohora filime kuva mu 1992, bivuze ko uru ruganda rumaze imyaka igera kuri 33 rutanga filime.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE