Paul Kagame yavuze ko ntawe ukwiye guhitiramo Abanyarwanda

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ubwo yatangiraga igikorwa cyo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuri site ya Busogo mu Karere ka Musanze yavuze ko Abanyarwanda bafite kwihitiramo, ntawe ufite uburenganzira bwo kubahitiramo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena ubwo yiyamamarizaga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, avuga ko demokarasi ari ukwihitiramo.

Yagize ati: “Demokarasi ni uguhitamo, ni uguhitamo ikibabereye nk’Abanyarwanda. Kandi kwa guhitamo, uko guhitamo kuva kuri bwa budasa bw’abantu, bw’Igihugu ndetse turavuga bw’u Rwanda.

Abandi na bo bafite ibisa ukundi, ibyo bakora simbifitemo ijambo, simbifiteho uruhare nta nubwo mbishaka, guhitamo kwabo birabareba [….] Ariko hano muri uru Rwanda, birakureba, birandeba.”

Kagame yagarutse ku budasa bw’Umuryango FPR anasobanura ko igikenewe ari politikli ihindura ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ati: “Ayo mateka, ubwo bushake bwo kuyahindura, iyo ni yo politiki ya FPR. FPR ni ubudasa mu buryo bw’amateka navuze, ni ubudasa mu buryo bw’ibigomba guhinduka  ariko, ikibazo gihari ni ukuvuga ngo ariko bihindurwa na nde?  Bihinduka bite, bihindurwa na mwe. Muri politiki nziza ni ko bihinduka, hari ubumwe, hari demokarasi hari n’iterambere.”

Demokarasi tujya tugira kutayumva kimwe cyangwa kutayisobanukirwa

Mu gutangira kwiyamamaza yibukije ko ibyagezweho ari Abanyarwanda babigizemo uruhare abashimira, ndetse mu gusoza ijambo yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwihitiramo neza, bakazatora neza.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE