Paul Kagame yasabye abatifuriza ineza u Rwanda gucisha make

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanmyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ubwo yatangiraga igikorwa cyo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuri site ya Busogo iherereye mu Karere ka Musanze yasabye abatifuriza ineza u Rwanda gucisha make.
Yagize ati: “Ba bandi rero birirwa basakuza….,urebye aho tuvuye n’aha tugeze mwe mubona ari aho abantu bagitinya koko, ni yo mpamvu rero, abo batifuriza u Rwanda ineza bashatse bacisha make, mpereye ku mazina amwe bajya bita abantu hari izina bita Iyamuremye, none se muri abo harimo Iyaturemye, mu mazina y’Ikinyarwanda hari amazina atuvugira, abantu Sibomana”.
Kagame yijeje abanyamusanze n’Abanyarwanda muri rusange ko ibyiza kandi byinshi biri imbere.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’inshuti zabo zo mu yandi mashyaka, cyaranzwe n’ibyishimo ndetse n’imbamutima byinshyi, bishimira umukandinda wabo Paul Kagame maze nawe ababwira ikimuri ku mutima, harimo ibyishimo ndetse n’impanuro nyinshi, aboneraho gushimira Abanyarwanda bamugiriye icyizere mu matora ya 2003, 2010 na 2017.
Yagize ati: “Uyu munsi rero ni ugukomeza kumvikana ko n’ibiri imbere byiza kurusha na byo tubisangiye. Rwose ndabivuga mbashimira ku buryo bukwiriye kumvikana, Abanyarwanda urebye ya mateka navuze aho tuvuye, umuntu akareba uko twayavuyemo n’aho tugeze, ntabwo twashidikanya kuvuga ko bwa budasa ari bwo koko. Bwa budasa burahari, Abanyarwanda erega aho tuvuye ni kure!”
Nyuma yo kumva impanuro n’icyizere Kagame akomeje kububakamo bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya na bo bavuze ko bazamutora 100% cyane ko nk’abanyamusanze bafitanye igihango.
Jean de Dieu Muhire wo mu Murenge wa Muhoza yagize ati: “Kagame dufitanye igihango gikomeye cyane ko twe twahuye n’ibibazo bikomeye nyuma yo kubohora u Rwanda, twe twakomeje guhura n’ibibazo by’abacengezi, reba ukuntu uyu mujyi wa Musanze uko umaze gutera imbere, inzu zigerekereanye, buri muturage aranywa amazi meza, amavuriro ahatari ibitaro, hari ivuriro riciriritse, ubuzima bumeze neza.”

Muhire akomeza avuga ko Abanyarwanda ari bo bamusabye kubayobora akaba ari yo mpamvu badashobora kumutererana, cyane ko ibyo yabijeje byose muri manda ishize byagezweho.
Mukamurigo wo mu Murenge wa Kinigi we avuga ko Kagame yabasirimukije ku buryo agace atuyemo kabaye nyabagendwa.
Yagize ati: “Reba amahoteli muri kano gace ba mukerarugendo ntibasiba hano, ni we watumye tubona ku musaruro w’amafaranga ava ku bukerarugendo, imiyoborere ye yatumye ubu tugira amasoko meza ya kijyambere, imihanda hose hose mu mujyi no mu byaro udatoye Kagame sinzi ikindi waba ushaka, byose ni byiza mu Rwanda ariko njye mbona umutekano uza ku isonga, kimwe n’agaciro Umunyarwanda afite ku Isi yose.”
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangira ku wa 13 Nyakanga 2024, amatora abe ku ya 14 n’iya 15 Nyakanga 2024.
