Patriots BBC yongeye Kenneth Gasana mu bakinnyi

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kenneth Gasana yongewe mu bakinnyi Patriots BBC izakoresha muri uyu mwaka w’imikino ugeze ku munsi wa 11 wa Shampiyona ya Basketball.

Ubutumwa iyi kipe yashyize ku mbunga nkoranyambaga, bugaragaza uyu mukinnyi avuga ko yiteguye gufatanya na bagenzi be kwitwara neza.

Yagize ati: “Nishimiye kugaruka mu rugo. Bagenzi banjye bameze neza twiteguye gukora ibintu bikomeye muri uyu mwaka w’imikino.”

Patriots BBC yatangiye neza uyu mwaka w’imikino cyane ko itaratsindwa muri ine imaze gukina, aho iheruka gutsinda Kepler BBC amanota 84-56.

Gasana yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya iyi kipe yaguze muri uyu mwaka w’imikino barimo William Perry na Frank Kamdoh.

Ku wa Gatanu, tariki 8 Werurwe 2024 Muri shampiyona Patriots BBC izasura Espoir BBC saa mbiri z’umugoroba muri Lycée de Kigali.

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE