Patriots BBC yatsinze Tigers BBC mu mukino wari witezwe (Amafoto)

Patriots BBC yatsinze Tigers BBC amanota 86-78 na REG BBC itsinda UGB BBC amanota 86-63, mu mikino ya Shampiyona ya Basketball yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025, muri Lycée de Kigali.
Umukino wa Tigers BBC na Patriots ni wo wari uhanzwe amaso n’abakunzi ba Basketball.
Wari umukino wa mbere umutoza Henry Mwinuka wa Tigers BBC agiye guhuriramo na Patriots yatozaga mu mwaka ushize w’imikino.
Amakipe yombi yari afite abakinnyi bashya, aho Tigers BBC yari ifite Pitchou Manga yakuye muri REG, mu gihe Patriots yari ifite Cole Elliott iheruka kwibikaho.
Uyu mukino watangiye wihuta cyane, amakipe yombi atsindana. Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 24 kuri 20 ya Tigers.
Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana cyane, amakipe yombi agendana mu manota ariko Elliot wa Patriots agashyiramo ikinyuranyo.
Ku rundi ruhande, Nichelberry David na Irutingabo Fiston bageragezaga kugabanya ikinyuranyo.
Igice cya mbere kiryoshye, cyarangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 43 kuri 41 ya Tigers BBC.
Umukino wakomeje muri uwo mujyo no mu gace ka gatatu, Shema Bruno yatsindaga amanota atatu, Cole Elliott na we akabigenza uko ku rundi ruhande.
Aka gace karangiye Patriots BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 66 kuri 61 ya Tigers BBC.
Mu gace ka nyuma, Frank Kamdoh yatangiye gutsinda, Patriots yongera ikinyuranyo kigera mu manota 10 (73-63).
Mu minota ya nyuma, Tigers yirangayeho kuko itabashakaga kubyaza umusaruro ‘lancer franc’ nyinshi yabonaga zakayifashije kugabanya ikinyuranyo.
Umukino warangiye Patriots BBC yatsinze Tigers BBC amanota 86-78, yongera kubona amanota cyane ko mu mukino uheruka yari yatsinzwe na UGB.
Muri uyu mukino Cole Elliot Lamar ni we watsinze amanota 26 mu gihe uwatsinze menshi muri Tigers ari Irushingabo Fiston wabonye 15.
Mu wundi mukino wabaye ku wa Gatanu, REG BBC yatsinze UGB amanota 86-63.
Imikino ya shampiyona izakomeza ku Cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2025, aho Espoir izakina na Kepler saa 12:00, UGB izakina APR BBC saa munani n’igice, Orion BBC izakina na Patriots BBC saa kumi n’imwe mu gihe Tigers BBC izakina na REG BBC saa moya n’igice z’umugoroba imikino yose izabera muri Petit Stade i Remera.


