Patriots BBC yatsinze REG BBC mu mukino uryoheye ijisho

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota 73-67 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona ya Basketball, wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 15 Werurwe 2024 muri Lycée de Kigali.

Amakipe yombi yatangiye gukina umukino ataratakaza umukino muri uyu mwaka w’imikino.

Ni umukino wari witezwe cyane kuko amakipe yombi yari yanaguze abakinnyi bashya bari bafitiwe amatsiko n’abafana benshi bari buzuye muri LDK.

Patriots yari iherutse kugura Umunya-Serbia, Nikola Scekic ufite uburebure bwa metero 2,20, mu gihe REG na yo yari yazanye Umunyamerika, Antino Jackson.

Patriots yatangiye umukino neza, William Perry atsinda amanota menshi.

Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 22 kuri 15 ya REG BBC

Agace ka kabiri n’ubundi Patriots BBC yagatangiye neza, Ndizeye Dieudonné na Perry bayitsindira amanota atuma ikomeza kuyobora.

Ku rundi ruhande, kugarira gukomeye kwakorwaga na Nikola Scekic na Pitchou Manga ni kimwe mu byaryoshyaga umukino.

Mu minota ya nyuma y’aka gace, REG yihariye yazamuye urwego, Shyaka Olivier na Ikishatse Hervé bayitsindira amanota, ikinyuranyo kiragabanyuka kiba amanota abiri (32-30).

Mu munota wa nyuma, abakinnyi ba REG batakaje imipira yavuyemo amanota ane yatsinzwe na Ndizeye na Hagumintwari Steven.

Ibi byatumye igice cya mbere cyarangiye Ikipe Patriots BBC itsinze REG BBC amanota 38-34.

Mu gace ka gatatu Patriots BBC yakomeje gukina neza Ndizeye na Hagumintwari bayitsindira amanota menshi, ari na ko ikinyuranyo cyazamutse kigera mu manota 11 (51-40).

Mu gace ka nyuma, Mukengerwa Benjamin yagerageje gufasha Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu kugabanya ikinyuranyo ariko ntibirambe kuko yatakazaga imipira myinshi cyane.

Ku rundi ruhande, Umutoza wa Patriots, Henry Mwinuka, yongeyemo abakinnyi bugarira nka Nikola na Kamirindi Olivier.

Mu minota itanu ya nyuma y’aka gace, REG yinyaye mu isunzu, Mukengerwa na Muhizi Prince batsinda amanota menshi, byagabanuye ikinyuranyo kigera mu manota atatu (70-67).

Umukino warangiye Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota 73-67, uba umukino wa mbere REG BBC itsinzwe muri shampiyona uyu mwaka mu gihe Patriots BBC iyo idahagarikwa.

Muri uyu mukino
Perry William Kiah wa Patriots BBC yatsinze amanota
21 ubuza imipira 9 kujya mu nkangara ( Rebound) anatanga imipira 9 yavuyemo amanota (Assists).

Patriots BBC izasubira mu kibuga ikina na APR BBC ku wa Gatatu, tariki 20 Werurwe 2024 saa Mbiri z’ijoro muri Lycée de Kigali.

Mu wundi mukino wabanje APR BBC yatsinze Kigali Titans BBC amanota 92-71.

Muri uyu mukino Adonis Filer yatsinze amanota 37 abuza imipira 11 kujya mu nkangara ( Rebound) anatanga imipira 7 yavuyemo amanota.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Werurwe 2024, Kepler BBC irakira Espoir BBC saa kumi, mu gihe Tigers BBC ikina na UGB saa kumi n’ebyiri z’umugoroba imikino yose izabera muri Lycée de Kigali.

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE