Patriots BBC yatsinze APR BBC iyobora shampiyona

Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 73-59 mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona ya Basketball, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Werurwe 2024 muri Lycée de Kigali.
Amakipe yombi yatangiye umukino ataratakaza umukino n’umwe mu mikino itandatu imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino.
Ni umukino wari witezwe cyane kuko amakipe yombi APR BBC yabasezereye nabi cyane muri ½ cy’imikino ya Kamarampaka iyitsinze imikino 3-0 mu mwaka ushize w’imikino.
Patriots yatangiye umukino neza, William Perry na Steve Hagumitwara batsinda amanota 9 APR itarabona inota na rimwe.
Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 19 ku 9 ya APR BBC.
Agace ka kabiri APR BBC yatangiye neza, Adonis Filer na Ntore Habimana bayitsindira amanota atuma ikomeza kugabanya ikinyuranyo yarushwaga.
Patriots ntiyemeraga ko ikinyuranyo cyayo kivamo kuko yakinaga nk’ikipe nkuru gusa gutsinda byagabanyutse.
Ntore yatsinze amanota atatu inshuro ebyiri zikurikiranya, kongeraho ‘lancer franc’ eshatu za Michael Dixon byafashije Ikipe y’Ingabo kwigaranzura Patriots.
Mu minota ya nyuma y’aka gace, APR yihariye yazamuye urwego, Dison na Ntore Habimana bayitsindira amanota, ikinyuranyo kiragabanyuka kiba amanota abiri (28-26).
Mu minota ya nyuma, abakinnyi ba Patriots bakoreye ikosa Dickson wari wabasonze rivamo amanota atatu atsinzwe na Dickson wenyine.
Ibi byatumye igice cya mbere cyarangiye Ikipe y’ingabo itsinze Patriots
BBC amanota 29-28. Mu gace ka Gatatu Patriots BBC yatangiye neza William Perry, Ndizeye Dieudonné na Wamukota Bush batsinda amanota ku mpande zombi.
Patriots BBC yakomeje kongera ikinyuranyo cy’amanota kigera mu manota 7 (54-47).
Mu gace ka nyuma, William Perry wa Patriots yakomeje gukora cyane APR BBC mu gihe Adonis Filer we yari yagowe cyane n’Umukino.
Patriots BBC muri aka gace yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 15 bigorana cyane APR BBC igikuramo.
Umukino warangiye Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 73-59 ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.
Muri uyu mukino Perry William Kiah na Ndizeye Dieudonné ba Patriots BBC ni bo batsinze amanota menshi muri uyu mukino (24).
