Patriots BBC yasubiriye APR, REG igera ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 65-59, mu gihe REG BBC yatsinze UGB amanota 96-84 igera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball.

Iyi mikino ya gatatu yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 25 Kamena 2025 muri BK Arena.

APR BBC yari yaguruye Umunya Mali Aliioun Diarra utarakinnye umukino wa kabiri uheruka mu gihe Patriots BBC itari ifite Hagumitwari Steven wavunikiye mu mukino wa mbere.

Ikipe y’Ingabo yatangiye neza umukino ibifashijwemo n’abarimo Youssoufa Ndoye, Axel Mpoyo na Antino Jackson batsindaga amanota menshi.

Ku rundi ruhande, Patriots na yo yatsindaga amanota binyuze muri Isaiah Williams na Nyamwasa Bruno. 

Aka gace ka mbere karangiye APR BBC Patriots BBC itsinze amanota 22 kuri 18 ya Patriots BBC.

Patriots BBC yagurakanye imbaraga mu gace ka kabiri itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Nyamwasa Bruno na Isaiah Willams, amakipe anganya (26-26).

Mu minota itatu ya nyuma APR BBC yongereye ikinyuranyo Alioun Diarra na Robbeyns Williams batsinda amanota. 

Igice cya mbere cyarangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 37-33. 

Mu gace ka gatatu, Patriots yinjiranye imbaraga abarimo Isaiah Williams na Raphael Putney, Furah Cadeu de Dieu batsinda amanota, inayobora umukino.

Patriots yakinnye neza aka gace igatsindamo amanota 19, mu gihe APR yagatsinzemo atanu gusa.

Aka gace karangiye Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 52-42.

Mu gace ka nyuma, amakipe yakomeje kugendana ku kinyuranyo cy’amanota make cyane.

Habura iminota ibiri, Patriots yongereye ikinyuranyo Kamirindi Olivier na Isiah Williams batsinda amanota yatumye  iyobora umukino n’amanota atandatu (63-57).

Umukino warangiye Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 65-59, iyitsinda umukino wa kabiri muri itatu bamaze gukina muri ½ cy’imikino ya nyuma ya kamarampaka. 

Umukino wabanje REG BBC yatsinze UGB BBC amanota 89-81, iyitsinda umukino wa gatatu wikurikiranya muri ½ igera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Basketball 2024/25.

Umukino wa Kane hagati ya Patriots BBC na APR BBC, uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 27 Kamena 2025, saa moya z’umugoroba muri BK Arena.

Youssoupha Ndoye atsinda dunk
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE