Patrick Nyamitari yatunguranye mu gitaramo Umuganura Gakondo Festival

Umuhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patrick Nyamitari, yatunguranye mu gitaramo Umuganura Gakondo Festival akumbuza abitabiriye indirimbo yakunzwemo cyane.
Hashize imyaka itari mike Patrick Nyamitari atagaragara mu bitaramo ibituma abakunda ibihangano bye barushaho kumukumbura.
Byabaye mu ijoro ry’itariki 03 Kanama 2025, ubwo Mustapha Kiddo wateguye icyo gitaramo yasabwe kugira icyo abwira abitabiriye, agashimira abamufashije batandukanye ndetse na bamwe mu bahanzi bari baje kumushyigikira nyuma agaragaza ko hari undi muntu uhari.
Ati: “Hari undi muntu nabonye utajya ukunda kugaragara n’ubu ari inyuma hariya, Patrick Nyamitari urambabarira uze usuhuze abantu.”
Akimara kuvuga atyo abantu bahise bavuze induru bagaragariza Nyamitari ko akumbuwe, na we aseruka agana urubyiniro.
Akihagera batangiye kuririmba indirimbo ‘Iwacu’ basa nk’abamubwira ko bifuza ko abaririmbira maze na we ntiyabatenguha abaririmbira indirimbo yise ‘Ni we Mensiya’.
Kuba Nyamitari yaririmbye iyo ndirimbo byashimishije abenshi mu bitabiriye maze bose barahaguruka bamufasha kuririmba kandi ubona ko bari bankumbuye uwo muhanzi umaze imyaka myinshi atagaragara mu bitaramo.
Uretse Patrick Nyamitari igitaramo Umuganura Gakondo Night Festival, cyaranzwe no gutungura abahanzi bamwe na bamwe bakaririmbirwa indirimbo zabo bikarangira bagiye ku rubyiniro gufatanya n’umuhanzi wabaga arimo kuyiririmba.
Ubwo Munganyinka Aluette yari amaze umwanya ku rubyiniro yateye ‘Karame ‘Uwangabiye’ ya Muyango maze uyu munyabigwi ajya ku rubyiniro barayiririmbana bafatanyenyije n’abaririmbyi bikirizaga.
Igitaramo cyarimbanyije baza gusaba Jules Sentore kujya gusuhuza abakunzi b’injyana gakondo maze na we aririmba izirimo ‘Warakoze Mana’ hamwe n’iyitwa ‘Udatsikira’, hanyuma asaba abantu gukomeza kumva Umuzingo yabatuye abaganuza yise Umudende.
Igitaramo kirimo gusoza Cyusa Ibrahim wagiyeho nyuma amaze kuririmba indirimbo ikundwa n’abatari bake ‘ agasaza’ yavuze ko hari indirimbo akunda kandi ikunzwe atagenda atayiririmbye.
Yatangiye gucuranga Intsinzi ya Mariya Yohana amusaba kujya ku rubyiniro barayiririmbana abantu barishima, Mariya Yohana aranezerwa ati: “Murakoze cyane, muri abana beza.”
Patrick Nyamitari umaze igihe atagaragara azwi mu ndirimbo nka “Ni we Mensiya’ ,’Iwacu’, FO imaze imyaka 3 igiye hanze kuko yashyizwe hanze mu tariki 8 Nyakanga 2025.
Ni ubwa mbere iki gitaramo cyari kibaye, Kiddo Mustapha wagitegute akaba yatangaje ko mu mezi ari imbere hazaba ikindi gitaramo cya gakondo.
















