AGRF 2022: Patricia Scotland yishimiye kugaruka i Kigali

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) Patricia Scotland, yishimiye kugaruka i Kigali mu Nama Nyafurika yiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi (AGRF2022).
Ku wa Mbere yakuriwe na Clemantine Mukeka, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Patricia Scotland yavuze ko muri iyi nama iteraniye i Kigali guhera ku wa Mbere, azagaruka kuri gahunda za Commonwealth mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’akamaro k’umutekano w’ibiribwa mu bihugu bihuriye muri uwo Muryango.
Yagize ati: ”Nishimiye kwitabira umuhango wo gufungura inama ya AGRF2022 i Kigali. Ubunyamabanga bwa Commonwealth bwiyemeje gukorana n’ibihugu bihuriye muri uwo muryango n’abikorera, mu kubaka umutekano w’ibiribwa n’ubushobozi binyuze mu kwagura imirimo y’ikoranabuhanga mu buhinzi.”
Uyu muyobozi waherukaga i Kigali mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverioma bo mu bihugu bigize Commonwealth (CHOGM2022).
Avuga ko kugaruka i Kigali ari n’amahirwe yo guhura n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda no gukurikirana umusaruro wa CHOGM2022.


