Passy Kizito yagaragaje ibimutera gutinda gutanga indirimbo nshya

Umuhanzi Passy Kizito wamenyekanye mu itsinda rya TNP nyuma akagaruka mu ndirimbo Basi Sori yafatanyije na Chriss eazy nyuma yaho abakunzi bakamubura yatangaje icyatumye adahita atanga izindi ndirimbo nkuko byari byitezwe.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Passy Kizito yabajijwe impamvu yashyize ahagaragara indirimbo agahita abura mu gihe abakunzi be bari biteze ko agiye gukomeza kubaha ibyishimo, asubiza ko nawe ariko yabyifuzaga nubwo Atari ko byagenze.
Ati: “Nari maze iminsi ntunganya ibihangano byanjye nyuma yo gusohora Basi Sorry nafatanyije na Chriss eazy, indirimbo yanakiriwe neza n’Abanyarwanda, nagize uburwayi mu gihe nari ndimo gukora indi ndirimbo, urabizi kandi ko ubuhanzi ugomba kubukora ufite ubuzima buzira umuze, ku buryo uba umeze neza mu bitekerezo.”
Akomeza agira ati: “Nabanje gukira no gufata imbaraga, urumva muri icyo gihe cyose imishinga yarahagaze hanyuma nza gusubira muri sitidiyo gushaka indirimbo yumvisha abantu ko nagarutse, kandi iyo ndirimbo igomba kuba ari indirimbo abantu babyina, igakoreshwa muri Club (utubyiniro), n’urubyiruko rukayibonamo, n’uko mpitamo kubaha iyitwa Golo.”
Avuga ko indirimbo yateganyaga gushyira ahagaragara ngo igaragarize Abanyarwanda ko yagarutse Atari yo yahise ahashyira, kuko yo agomba kuyisasira bitewe n’uko ifite ubutumwa bw’ingenzi bugenewe Abanyarwanda, gusa ngo namara gushyira ahagaragara nibura indirimbo eshatu zikurikiranya nta gushidikanya ko azaba agarutse neza mu muziki.
Agaruka ku mpamvu abari bagize itsinda rya TNP yabarizwagamo badakomeza gukorana, Passy yavuze ko bahuye nta ntego ihamye bafite mu muziki kubera ko bari bakiri bato.
Ati: “Ndatekereza nk’itsinda rya TNP, duhura twari abana ntabwo ari umuziki waduhuje, twahujwe n’ubuvandimwe, nyuma yaho hakurikiraho gusanga twese dukunda umuziki kuko twarawukundaga, dusanga twatangiye kuwukora, uko mugenda musohora indirimbo abantu bakazikunda, musanga mwawukoze, bimwe mu bigo bigatangira kubahamagara bikabaha amafaranga meza hanyuma bigatangira kuba akazi.”
Ngo nyuma y’uko byari bimaze guhinduka nk’akazi, byatangiye kubashyiraho igitutu kandi buri wese afite ibindi akora kuko bose bari bakiri mu ishuri ikindi kandi nta bujyanama bafite (Management) ku buryo bwajya bubafasha kubashakira akazi, birangira batandukanye itsinda risenyuka gutyo.
Passy avuga ko yahisemo gukomeza urugendo rw’umuziki kuko iyo atanze ubutumwa bugafasha abo bugenewe yumva ari ibintu byiza kuko nawe agomba gutanga umusanzu we mu kubaka umuryango nyarwanda.
Nubwo bimeze bityo ariko Passy avuga ko bitoroshye kuba yakubaka izina wenyine mu gihe abantu bari baramumenyereye nka TNP, ariko yiteguye gufatanya n’abandi kugira ngo arusheho gukora umuziki uzanyura ingeri zose.
Passy Kizito yaherukaga gushyira ahagaragara indirimbo yitwa Basi Sori yafatanyije na Chriss Eazy, hakaba hashize ibyumweru bigera kuri bibiri ashize ahagaragara iye wenyine yise Golo.
Passy Kizito yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Mbaye Wowe yakoranye na Butera Knowless, Kankora ahantu, na Basi Sori yakoranye na Chriss Eazy n’izindi.