Pasiteri Julienne yikomye abamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 13, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Pasiteri Julienne Kabanda uheruka gufungirwa Umuryango ‘Grace Room Ministries’, yatangaje ko hari abarimo kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga asaba abantu kuba maso ntibabayobye.

Abigarutseho nyuma y’uko hari umuntu wakoresheje urubuga rwa X, akiyita Pasiteri Julienne Kabanda, aho akomeje gusangiza abamukurikiye ubutumwa butandukanye mu izina ry’uwo mukozi w’Imana.

Ubutumwa bwa mbere buri kuri urwo rubuga, bugaragaza ko hari undi Muryango Ushingiye ku Myemerere Pasiteri Julienne Kabanda yafunguye.

Bugira buti: “Faith Based Ministry iyobowe na Pastor Julienne Kabanda… Imana ni byose.”

Nyuma Pasiteri Julienne Kabanda yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram atangariza abamukurikira ko nta rubuga rwa X agira, abasaba kuba maso ntibagire ubayobya.

Yagize ati: “Amahoro abe muri mwe, mfashe umwanya wo kubandikira mbasaba kuba maso kuko hari benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga banyiyitirira ndetse bakandika mu izina ryanjye bagamije kuyobya abantu.

Mboneyeho kubamenyesha ko ku mbuga nkoranyambaga mfite Facebook (Jullienne Kabirigi) kandi nkakoresha Instagram gusa (Pr. Julienne Kabanda), Imana ibahe umugisha.”

Avuga ko Grace Room na yo yakoreshaga imbuga zirimo Facebook, Youtube, Instagram, Tik Tok hamwe na X byose byanditse mu mazina yayo, akaba arimo kuzimenyekanisha mu rwego rwo kurinda abantu kuyoba.

Grace Room yafunzwe tariki 10 Gicurasi 2025, binyujijwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ryagazaga ko yambuwe ubuzima gatozi kubera kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 13, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE