Paralempike: U Rwanda rwatangiye nabi muri Sitting Volleyball

Ikipe y’u Rwanda y’Abagore ya Sitting Volleyball yatsinzwe na Brazil amaseti 3-0 (25-13, 25-10, 25-7) mu mukino wa mbere wo mu itsinda B mu Mikino Paralempike iri kubera i Paris mu Bufaransa.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024.
Ni mukino Brazil yayoboye kuva utangiye kugeza urangiye kuko iyi kipe yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 13 y’u Rwanda.
Mu iseti ya kabiri Brazil yakomeje kwitwara neza ari na ko yongera amanota iyi seti yarangiye Brazil itsinze amanota 25 kuri 10 y’u Rwanda.
Iseti ya nyuma abakinnyi bari bacitse intege bayitsindwa mu buryo bworoshye ku manota 25-7. Muri rusange umukino warangiye Brésil itsinze u Rwanda amaseti 3-0.
U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024 rukina na Slovenia.
Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya Ikipe y’Igihugu y’Abagore yitabiriye iyi mikino muri iki cyiciro G.


