Papa Francis akomeje kuremba

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 23, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Kuri iki  Cyumweru, Vatican yatangaje ko  Papa Francis, arembye bikomeye ariko mu ijoro ryatambutse yagize umutuzo kandi yaryamye akaruhuka nyuma yo guterwa amaraso.

Ku ya 14 Gashyantare, ni bwo Papa yajyanwe mu bitaro bya Gemelli, i Roma nyuma yo kugira ibibazo by’ubuhumekero n’ubwo ibipimo byafashwe byagaragaje ko arwaye umusonga wo mu bihaha byombi.

Vatican yatangaje ku nshuro ya mbere ko Papa Francis ari mu bihe bikomeye ejo ku wa Gatandatu, ariko aza guterwa amaraso, yongerwa n’umwuka nyuma y’uko ibizamini byerekanaga ko bifitanye isano no kubura amaraso.

Umwe mu bayobozi ba Vatican utashatse ko umwirondoro we utangazwa kuko atari mu bashinzwe gutangaza amakuru ya Papa yavuze ko kuri iki Cyumweru, Papa yari maso ahabwa umwuka kandi yahumekaga hatabayeho kumufasha.

Mu butumwa yageneye abakirisitu kuri iki Cyumweru Papa yashimiye abakomeje kumuha ubutumwa bumwihanganisha, n’abaganga bakomeje kumwitaho kandi akomeje kugira icyizere cyo gukira.

Arkiyepiskopi Mukuru wa Vatican, Rino Fisichella yabwiye abari mu misa kuri iki Cyumweru i St. Peter’s Square ko bagomba kumusengera.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 23, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Obedi Turayisenga says:
Gashyantare 23, 2025 at 5:16 pm

Ubuzima Bwebwarimukaga Ariko Kubwamahirwe Nyagasani Imana Barikumwe Ubwo Agezemagingo Aya Nyagasani Aramureba .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE