Pamela Jo Bondi yagizwe Intumwa Nkuru ya Leta muri Guverinoma ya Trump

Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagennye Pamela Jo Bondi nk’uzaba ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutabera.
Ni nyuma y’uko Matthew Louis Gaetz wari watekerejweho mbere yatangaje ko afite impamvu zitamwemerera kujya muri Guverinoma ya Trump zirimo kwirinda kumuvangira dore ko nyuma yo kumutangaza, havuzwe cyane ku byaha yigeze gushinjwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gukoresha ibiyobyabwenge.
Pamela Bondi wamusimbuye yari asanzwe ari intumwa nkuru ya Leta muri Florida.
Bondi afite inshingano zikomeye zo gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya Trump byo kuvugurura urwego rw’ubutabera, guhangana n’abimukira batemewe n’amategeko no kurwanya ibyaha.
