Palestina: Gaza mu nzira y’ibiganiro by’amahoro na Isiraheli

Ubuyobozi bwa Hamas bwatangaje ko bari kugerageza inzira y’ubwumvikane na Isiraheli nyuma y’intambara imaze igihe kirenga ukwezi ibera muri Gaza, nkuko byatangajwe na Isamail Haniyeh uyobora aka gace ka Gaza kugarijwe n’intambara.
Haniyeh yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ko iri tsinda ryatanze igisubizo ku bunzi ba Qatari, ari nayo muhuza w’ibiganiro.
Nubwo nta bindi bisobanuro byatanzwe ariko umwe mu bayobozi ba Hamas Ezzat el-Reshiq yabwiye Al Jazeera ko imishyikirano ishingiye ku guhagarika imirwano, gahunda yo gutanga imfashanyo muri Gaza no guhanahana Abanyepalestina bafashwe bugwate na Isiraheli ndetse n’Abanyesiraheli bafashwe bugwate na Hamas.
Ezzat yavuze ko impande zombi zizarekura abagore n’abana kandi ko amakuru arambuye azatangazwa na Qatar.
Yakomeje avuga ko muri aya masezerano hazaba harimo guhagarika imirwano, gahunda zo gukomorera imodoka z’ubutabazi mu turere twose twa Gaza, no kohereza abakomeretse mu bindi bihugu kwivuza.
Abayobozi ba Isiraheli bavuga ko Hamas yafashe bugwate abagera kuri 240 ubwo yinjiraga muri Isiraheli mu gihe abahasize ubuzima bagera ku 1.200.
Minisiteri y’ubuzima muri Gaza ivuga ko kuva iyi ntambara yatangira imaze guhitana Abanyapalestina 13.000 muri bo abana bakaba ari 5,600 mu gihe abagore ari 3.500.
KAMALIZA AGNES