Pakistan: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe yakatiwe igifungo cy’imyaka 14

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 17, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Kuri uyu wa Gatanu Urukiko rwa Pakistan rwakatiye igifungo  cy’imyaka 14 Imran Khan, wahoze ari Minisitiri w’Intebe kubera ibyaha bya ruswa y’ubutaka n’uburiganya nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu ARY News.

Khan yafashwe aranafungwa kuva muri Nyakanga 2023, akurikiranyweho ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, urubanza rwe rukaba rwasomwe n’urukiko rukurikirana ibyaha bya ruswa kuri gereza iri mu mujyi wa Rawalpindi, ari naho Khan afungiye.

Khan w’imyaka 72 n’umugore we bashinjwa ibyo byaha ubwo Khan yari muri Guverinoma ari Minisitiri w’intebe kuva mu mwaka wa 2018 kugeza mu 2022, aho yagiye yakira indonke mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Imran Khan n’umugore we, Bushra Bibi, baburanye bahakana ibyaha byose.

Icyemezo cy’urukiko ni ikibazo gikomeye cyane kuri Imran Khan n’ishyaka rye aho mu buryo butunguranye abakandida baturutse mu ishyaka biyamamaje mu matora rusange ya 2024, ariko bategekwa kwiyamamaza nk’abigenga kuko batari bemerewe guhatana nk’abakandida b’ishyaka, nyuma baza gutsindira imyanya myinshi ariko ntibashyirwa muri Guverinoma kuko ngo batari bujuje ibisabwa.

Mu bindi birego Khan ashinjwa birimo; uburiganya, gukoresha nabi ububasha ahabwa, gushyigikira ibikorwa by’urugomo birwanya Guverinoma byabaye nyuma yo kuyivanwamo mu mwaka wa 2022.

Abamushyigikiye mu bihe bitandukanye bagiye bigaragambya nyuma y’ibikorwa byo kumuta muri yombi ndetse bakora ibikorwa by’urugomo basaba ko Khan yarekurwa.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 17, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE