Pakistan: Abitwaje intwaro bagabye igitero kuri gari ya moshi  abarenga ijana barashimutwa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero kuri gari ya moshi yari igeze i Balochistan muri Pakistan, itwaye abagenzi barenga 400, abarenga ijana barashimutwa abandi 17 barakomereka mu gihe abandi batabawe nkuko byatangirijwe n’ikinyamakuru BBC.

Icyo gitero  byatangajwe ko cyagabwe n’abarwanyi  ba  Baloch Liberation Army, (BLA) aho barashe gari ya moshi yavaga i Quetta yerekeza i Peshawar, ndetse abo barwanyi bigambye ko babanje kurasa ibisasu mbere yo kugira abo bashimuta.

Kuri uyu wa Gatatu, ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko byibuze abarwanyi 16 bishwe naho abagenzi 104 bararokorwa.

Mu barokowe harimo abagenzi 17 bakomeretse aho bajyanwe mu bitaro ngo bitabweho.

Gusa hari andi makuru avuga ko abarwanyi bigambye ko bazica abo bafashe bugwate mu gihe abayobozi muri icyo gihugu baba batarekuye mu masaha 48 gusa  abanyepolitiki ba Baloch bafunze.

Ku wa Kabiri, iryo tsinda ryaburiye ko hashobora kuba ingaruka zikomeye mu gihe haba hagize abashaka gutabara abafashwe bugwate.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE