Pakistan: Abantu 8 bivugwa ko baguye mu myigaragambyo

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Pakistan, Pakistan Tehreek-e-Insaf (PTI), ryatangaje ko Polisi ya Pakistan yishe abantu umunani bari mu myigaragambyo yamagana gufungwa k’umuyobozi w’iryo shyaka, wahoze ari Minisitiri w’Intebe Imran Khan, ufungiye mu Murwa Mukuru Islamabad.
Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko umwe mu bajyanama bakuru b’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, yavuze ko amagana y’abigaragambyaga barashwe ubwo inzego z’umutekano zirukanaga abashyigikiye ishyaka PTI.
Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mohsin Naqvi, yatangaje ko imihanda ihuza umurwa mukuru n’utundi duce tw’Igihugu yongeye gufungurwa, nyuma y’iminsi ine ifunzwe kubera umutekano muke kandi ubu hameze neza ndetse n’abigaragambya bamaze guhosha.
Umuyobozi w’Intara ya Khyber Pakhtunkhwa Ali Amin Gandapur, akaba n’umujyanama ukomeye wa Khan, yavuze ko hari n’abapolisi bishwe n’abarwanyi bari bavuye mu myigaragambyo basabaga ko Khan arekurwa.
Polisi yaje kunyomoza aya makuru ivuga ko nta ntwaro zica zakoreshejwe mu bikorwa byo gutatanya abigaragambyaga bya tariki ya 02 Ugushyongo kandi ko abandi igihumbi bafashwe.
Ni mu gihe mu gitondo cy’uyu munsi benshi mu bakozi bazindutse bakuraho ibintu byari byaratezwe mu nzira n’abigaragambya ngo babone uko bajya mu kazi.
Abitabiriye imyigaragambyo y’ishyaka PTI, basabaga ko Khan ufunze kuva muri Kanama 2023 ashinjwa ibirego birenga 150 arekurwa, nubwo Khan agaragaza ko ibyo birego byose bishingiye ku mpamvu za politiki.
Umugore wa Khan, Bushra Bibi, ni we wari uyoboye iyo myigaragambyo yahurije hamwe abasaga 10,000, yatumye bamwe bahaburira n’ubuzima yavuze ko ko uhereye ejo hashize ku wa 26 Ugushyingo PTI yatangaje ko babaye bagariharitse kwigaragambya by’agateganyo.