P.Diddy akurikiranyweho ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuraperi w’Umuyamerika Sean John Combs uzwi nka P Diddy (Puff Daddy) yatawe muri yombi mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho akurikiranyweho ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’icuruzwa ry’abantu nkuko yakomeje kubishinjwa kuva umwaka ushize.
Ni ibyo CNN yatangarijwe n’umwunganizi wa P Diddy mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024.
Yagize ati: “Combs yatawe muri yombi muri Hotel Park Hyatt ku muhanda wa 57 muri Manhattan, n’urwego rw’iperereza ahagana mu ma saa mbiri n’iminota 15 z’umugoroba.”
Itabwa muri yombi rye ryakozwe hashingiwe ku nyandiko z’ibirego zateganyaga ko agomba gufatwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nk’uko byatangajwe na Damian Williams, umushinjacyaha wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu majyepfo ya New York.
Nubwo bimeze bityo ariko ab’unganira P.Diddy bavuga ko batanyuzwe n’icyo cyemezo, kuko babona bitanyuze mu mucyo nkuko byasobanuwe na Marc Agnifilo umwunganizi we mu by’amategeko.
Yagize ati: “Twababajwe n’icyemezo cy’itabwa muri yombi rya nyakubahwa Combs, turahamya tudashidikanya ko ubushinjacyaha bw’Amerika burimo kurenganya Combs.”
Umwunganizi wa P.Diddy asobanura ko uyu muhanzi yari yimukiye i New York ku bushake, mu gihe yari ategereje guhamagazwa ngo yumve iby’ibirego yari amaze icyumweru arezwe, ko nta bushake bwo gucika yari afite.
Ati: “Sean ‘Diddy’ Combs ni icyamamare mu muziki, rwiyemezamirimo wikorera, ukunda umuryango we, akunda abana be, kandi akora kugira ngo azamure umuryango w’abirabura. Ntabwo ari intungane ariko si n’umunyabyaha ku buryo yacika agata ibyo byose amaze imyaka irenga 30 yubaka.”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Combs yatangiye gukorwaho iperereza ku byaha yaregwaga birimo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibyicuruzwa ry’abantu, mu Gushyingo umwaka ushize Combs yaburanye imanza icumi, gusa abamwunganira bakavuga ko ibirego baregwa muri iyi minsi bidasobanutse.