Ostiz Paula yegukanye Umudali wa Zahabu mu Isiganwa ry’abangavu U 19 (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umunya-Espagne, Ostiz Paula yegukanye umudali wa zahabu nyuma yo kwegukana isiganwa ry’abakobwa batarengeje imyaka 19 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 9 n’amasegonda 19.

kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, hakinwe umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali ku nshuro ya 98, ahakinwe amasiganwa yo mu muhanda (Road Race) mu bakobwa bari munsi y’imyaka 19 barushanwa ku ntera y’ibilometero 74.

Abasiganwa bahagurukiye Kigali Convection Center bafata umuhanda Gishushu- MTN- Mu Kabuga ka Nyarutarama- kuzenguruka Golf- SOS- MINAGRI- Ninzi-KABC- RIB- MediHeal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC.

Iyi ntera isatira ibilometero 14,8, abakinnyi barayizenguruka inshuro eshanu.

Habura metero 800 ngo isiganwa rirangire abakinnyi batanu ni bo bari bayoboye abandi ari bo Ostiz Paula, Swiereng Sidney, Pegolo Chantal, Silo Giada na Grossmann Anja.

Muri metero 200 za nyuma Paula Ostiz yanyuze kuri bangenzi be bari kumwe mu gikundi anyoga  igare n’imbaraga nyinshi birangira yegukanye isiganwa, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota icyenda n’amasegonda 19.

Yahigitse Chantal Pegolo wo mu Butaliyani wabaye uwa kabiri ndetse na Anja Grossmann wo mu Busuwisi wabaye uwa gatatu.

Ni mu gihe Umunya-Canada, Sidney Swierenga, nta mudali yabonye nubwo yakoresheje ibihe nk’iby’abakinnyi batatu bamutanze gukoza ipine mu murongo.

Mu 2024, Paula Ostiz w’imyaka 18, yari yegukanye umudali w’umwanya wa kabiri mu isiganwa ry’abangavu ryabereye i Zurich.

Bwa mbere mu mateka, Uwiringiyimana Liliane na Masengesho Yvonne babaye Abanyarwandakazi ba mbere basoje isiganwa ry’abangavu batarengeje imyaka 19 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Masengesho Yvonne yabaye uwa 48 naho Uwiringiyimana Liliane aba uwa 49, bombi basizwe iminota 12 n’amasegonda 20 na Paula Ostiz wegukanye umudali wa zahabu.

Guhera saa sita n’iminota 5 harakina isiganwa ry’abagore batarengeje Imyaka 23 aho bakora intera y’ibilometero 164,6 kugeza saa kumi n’iminota 45.

U Rwanda ruraza guhagararirwa na Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Nirere Xaverine na Nzayisenga Valentine.

Abakinnyi bahize abandi mu bangavu batarengeje Imyaka 19
Abanyarwanda bari benshi ku mihanda mu bice Gishushu
Uwiringiyimana Liliane na Masengesho Yvonne babaye Abanyarwandakazi ba mbere basoje isiganwa ry’abangavu batarengeje imyaka 19 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare
Ostiz Paula ni we mukinnyi wa mbere ku Isi mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) mu bangavu batarengeje Imyaka 19
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE