OMS irasaba Isi kudaceceka ku kibazo cy’ibitaro bya Gaza byagoswe

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 13, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, rirasaba ko Isi itakomeza kurebera kuko ibitaro bya Gaza bisa n’ibyagoswe n’intambara ku buryo bitarimo gukora.

 OMS iratanga umuburo, iti: “Isi ntishobora guceceka.”

Imirwano yibanze mu mujyi wa Gaza rwagati, mu majyaruguru y’akarere, cyane cyane hafi y’ibitaro bimwe na bimwe bikekwaho n’ingabo za Isiraheli kuba zifite ibikorwa remezo byihariye bya Hamas, bikoreshwa n’abaturage nk’ingabo”.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango wita ku Buzima ku Isi arahamagarira kudacecekera imbere y’imfu ziri kubera mu bitaro Al-Chifa ko bimeza nabi  kyuba hashize iminsi itatu nta mazi nta n’amashanyarazi nk’uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa.

Mu butumwa yanyujije kuri x ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo yagaragaje ko umubano wakongera kugarurwa n’inzobere mu buzima.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benyamin Netanyahu, ku cyumweru, mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’Abanyamerika NBC, bishoboka ko hashobora kubaho amasezerano yo kurekura bamwe mu bantu bafashwe bugwate bagera kuri 240 bashimuswe na Hamas igenzura akarere ka Gaza, ibyo akaba abivuga kugira ngo intambara ihagarare.

Kuva ubwicanyi bwa Hamas bwatangira muri Isiraheli ku ya 7 Ukwakira ndetse no kuba igisirikare cya Isiraheli cyaritabaye Ku cyumweru, abantu batangire kwigaragambya mu Bufaransa abarenga 180.000 harimo 105.000 i Paris.

Minisiteri y’Ubuzima ya Palesitine kuri iki Cyumweru yatangaje ko umubare w’abantu bapfuye bazize ibisasu bya Isiraheli mu karere ka Gaza wageze ku bantu 11.180 kuva intambara yatangira ku ya 7 Ukwakira, barimo abana 4.609.

Kuva kuri iyo tariki, Abisiraheli barenga 1.200 barishwe, ingabo za Isiraheli zivuga ko abantu 239 bafashwe bugwate na Hamas.

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 13, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE