OMS igaragaza ko nta mpamvu yo guhagarika ingendo n’ibikorwa kubera Marburg

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 13, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, yavuze ko nta mpamvu yo guhagarika ingendo n’ibikorwa by’ubucuruzi n’u Rwanda kuko atari ingenzi mu guhashya Marburg.

Ni ubutumwa yatanze mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yagiranye n’itangazamakuru kuri iki Cyumwerru tariki ya 13 Ukwakira 2024.

Dr Brian yahamije ko u Rwanda rwafashe ingamba zihamye zo guhangana nayo.

Yagize ati: “Ingamba zafashwe n’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo zirahagije. Icyemezo cyo guhagarika ingendo ntacyo cyafasha ahubwo gituma ubukungu bw’Igihugu burushaho kuzahara.’’

Muri icyo kiganiro kandi Minisitiri w’UIbuzima Dr Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rwakiriye dose 1000 z’inkingo za Marburg ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, kandi zizafasha u Rwanda gukomeza kwita ku bari ku ruhembe rwo gukurikirana abarwayi ba Marburg.

Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko mu minsi irindwi ishize hagaragaye abakize kurusha abahitanwe na Marburg.

Ati “Hari ibipimo byiza byerekana ko imbaraga ziri gushyirwamo ziri gutanga umusaruro. Mu minsi itatu twapimye dusanga nta muntu ugaragaraho uburwayi, ni ikintu cyiza gitanga icyizere, ariko ntabwo byatuma twirara.”

Yagaragaje kandi ko mu barwayi ba Marburg bari kwitabwaho n’abaganga, batatu muri bo barembye.

Ati “Abarwayi 3 ni bo barembye cyane muri 29 bari kwitabwaho n’abaganga. Turi gukora ibishoboka byose ngo bahabwe ubuvuzi.”

Minisitiri “Hari ibyemezo byinshi byafashwe mu cyumweru cya mbere ariko hari ibiri buhinduke n’ibiri bwiyongeremo. Igihe kirageze ngo twongere kubisubiramo, amabwiriza mashya tuzayabatangariza.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ku ngamba nshya zigiye gufatwa mu gukomeza guhangana na Marburg.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko bitewe n’imiterere y’Isi hari ibyorezo byinshi bishobora kuvuka ariko hakwiye kubaho imyiteguro yo guhangana na byo.

Ati “Nizeye ko mu gihe hazaba ikindi cyorezo tuzaba dufite ibikoresho bihagije kandi byiza byo guhangana nacyo.”

Marburg yagaragaye mu Rwanda ku itariki ya 27 Nzeri 2024, imaze guhitana abantu 14, hakize 18, naho abayanduye bagera kuri 61, imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 13, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE