Olympique Lyonnais yamanuwe mu cyiciro cya kabiri

Ikipe ya Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa yamanuwe mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kunanirwa gushyira ku murongo ibyerekeranye n’ikoreshwa nabi ry’umutungo, byatumye ijya mu myenda myinshi igera kuri miliyoni 175 z’amayero
Ni icyemezo cyafashwe n’Urwego rureberera konti z’amakipe yabigize umwuga mu Bufaransa (DNGC) nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bw’iyi kipe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Kamena 2025.
Mu Gushyingo 2024, iyi kipe yasabwe ibisobanuro nyuma y’uko bigaragaye ko ikigo kiyicunga cya Eagle Group, gifitiye umwenda ibindi bigo ungana na miliyoni 175 z’amayero.
Nyuma y’uko yumvise uruhande rwa Olympique Lyonnais, uru rwego rwategetse ko imanuka mu cyiciro cya kabiri kuko yananiwe gusobanura imiterere y’uko ikoresha umutungo wayo no kwishyura imyenda.
Mu minsi ishize, Nyiri Lyon, John Textor aherutse kwegurira Woody Johnson imigabane ye ingana na 45% afite muri Crystal Palace bihwanye na miliyoni 200 z’amayero kugira ngo agabanye imyenda ariko bikomeza kwanga.
Lyon yahawe iminsi irindwi yo kujuririra uyu mwanzuro iramutse itanyuzwe nawo.
Iyi kipe iri mu zikomeye kandi zifite amateka mu Bufaransa dore ko yatwaye Shampiyona y’iki gihugu inshuro zirindwi.
