Oklahoma City Thunder yegukanye Igikombe cya NBA 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 23, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ikipe ya Oklahoma City Thunder yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), nyuma yo gutsinda Indiana Pacers mu mukino wa Karindwi amanota 103-91. 

Uyu mukino wakinwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2025, kuri PayCom Center. 

Oklahoma City Thunder  yari mu rugo yatangiranye imbaraga nyinshi ndetse yegukana. Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 25 kuri 22 ya Indiana Pacers.

Indiana Pacers yagarukanye imbaraga mu gace ka kabiri abarimo Bennedict Mathurin na Pascal Siakam.

Ku rundi ruhande, O. C. Thunder na yo yatsindaga amanota binyuze Jalen Williams, Bennedict Mathurin.

Igice cya mbere cyarangiye Indiana iyoboye umukino (48-47).

Oklahoma yayigaranzuye mu gace ka gatatu kabiri iyitsinda 81-61.

Mu gace ka nyuma Oklahoma yakomeje kongera ikinyuranyo ibifashijwemo na Shai Gilgeous-Alexander watsindaga cyane.

Umukino warangiye Oklahoma City Thunder yatsinze Indiana Pacers  amanota 103-91, cya mbere cya NBA, Oklahoma City Thunder yegukanye kuva ivuye muri Seattle mu 2008, aho yaherukaga gutwara icyo mu 1979 ari SuperSonics.

Umukinnyi mwiza (MVP) w’iyi mikino ya nyuma ya Kamarampaka yabaye Shai Gilgeous-Alexander ukinira Oklahoma City Thunder.

Oklahoma City Thunder yishimira igikombe cya NBA yegukanye
Ni igikombe cya kabiri kuri Oklahoma City Thunder, ariko yaherukaga icyo mu 1979 yitwa Seattle SuperSonics
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 23, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE