Obadiah Noel yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umunyamerika Obadiah Noel ukinira APR BBC, yamaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda, akaba atewe ishema no kuba Umunyarwanda.
Ibi byatangajwe na nyirubwite abinyujije ku rubuga rwa Instagram ahajya ubutumwa bw’amasaha 24, uyu mukinnyi yasangije abamukurikira indangamuntu y’u Rwanda yahawe, avuga ko atewe ishema no kuba Umunyarwanda.
Ubusanzwe itegeko Ngenga ryo ku wa ku wa 16 Nyakanga 2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008 rigaragaza ko abanyamahanga bashaka kuba Abanyarwanda ku mpamvu zirimo ishoramari, impano z’umwihariko zikenewe mu gihugu, icyubahiro n’ibindi.
Uwahawe ubwenegihugu nyarwanda agira uburenganzira n’inshingano nk’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, keretse iyo amategeko abiteganya ukundi.
Ubwenegihugu nyarwanda butangwa bushobora no kwamburwa kubera impamvu zirimo kuba uwabuhawe yarabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose n’iyo uwabuhawe yabusabye agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda.
Obadiah Noel w’imyaka 26 wavukiye i Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze mu Rwanda bwa mbere mu 2024 ubwo yari yitabiriye imikino ya BAL mu 2024 na APR BBC.
Kuva ubwo benshi banyuzwe n’impano ye afite muri uyu mukino ukomeje kwaguka mu Rwanda.

