Nzayisenga Désiré yatorewe kuyobora AS Muhanga

Nzayisenga Désiré yatorewe kuyobora AS Muhanga mu myaka itanu iri imbere asimbuye Kimonyo Juvenal wari umaze imyaka ibiri kuri uyu mwanya.
Yatorewe mu Nama y’Inteko Rusange y’iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyepfo yabereye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2025.
Nzayisenga yatowe ku majwi 30/30, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Muhanga Food Processing rwatangiye ari COCOF.
Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Barahira Bertin watowe ku majwi 28/30. Umunyamabanga Mukuru yagizwe Niyonzima Gustave watsinze ku majwi 29/30.
Bisangababago Youssouf na CIP Rtd Bertin Habimana batorewe kuba abagenzuzi.
AS Muhanga iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda yaherukagamo mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.


