Nzabarantumye arishimira ibyo yagejejweho na Girinka Munyarwanda

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo witwa Nzabarantumye Janvier avuga ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yamurinze kujya yirirwa azerera mu tubari dutandukanye, ikaba imutungiye umuryango ndetse akaba yifuza kuzakuramo umurima.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya ubwo yari agiye kugurisha amata akesha iyo nka ya ‘Girinka’ yahawe, yagize ati: “Nahawe inka mu 2022 ntoranyijwe mu baturage batishohoye mu Mugudugu, nkimara kuyibona rero yahise imvana mu bwigunge indinda kuzunguruka mu tubari, kuko kuziduha nka twe dukuze kwari ukugira ngo zinaturinde guhora tujya muri utwo tubari tw’inzoga. Ubu rero njye umutima uba uri ku nka yanjye Perezida wacu Paul Kagame yanyihereye.”
Yakomeje agira ati: “Inka yanjye nahawe yarabyaye imfasha kubona amata mpa abana nkanagurisha nkabona igihumbi cyo kurarira uwo munsi, Imana imfashije rero ntekereza ko mu minsi iri imbere nazakuramo umurima wo guhinga nk’abandi.”
Avuga ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yamufashije kugabanya ubukene mu rugo rwe cyane cyane mu kuba yabona ibitunze umuryango we
Nzabarantumye ashimangira ko mbere yari abayeho mu buzima bwo kwigunga nta cyizere cy’ubuzima afite.
Ati: “Ubukene ntabwo buhoraho kuko hari igihe umuntu abona ikintu kikamurengera nawe akabibona, ari nacyo nshimira Kagame. Ubu ntabwo umwuzukuru wanjye yarwara bwaki cyangwa umuturanyi kuko amata aba ahari. Ubu mbayeho ntaganya ngo umuryango urarya iki. Ikindi mfite gahunda y’iterambere nifuza kugeraho.”
Nzabarantumye ni umugabo w’imyaka 67 wahuhiwe mu ngata na Girinka kuko ngo Atari akibasha kujya guca inshuro.
Gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu 2006, igamije kuzamura imiryango itishoboye kugira ngo igire imibereho myiza n’iterambere.
Imibare iheruka gutangazwa n’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Uwituze Solange, igaragaza ko kuva mu 2006 ubwo hatangizwaga gahunda ya Girinka Munyarwanda, kugeza ku itariki ya 31 Werurwe 2024, hirya no hino mu Gihugu, abaturage bari bamaze guhabwa inka 452 451.
