Nyuma y’imyaka 2 hemejwe umubano, u Rwanda na Dominika byakuyeho viza

Umubano wa Repubulika ya Dominikani n’u Rwanda ukomeje gutera intambwe ishimishije nyuma y’imyaka ibiri ushyizweho umukono buryo bwemewe n’Umuryango w’Abibumbye.
Ku wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2024, ni bwo u Rwanda na Repubulika ya Dominikani byasinyanye amasezerano y’ubutwererane akuraho viza mu koroshya ubuhahirane n’ubutwererane bw’abaturage b’u Rwanda n’aba Dominika.
Ni amaezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Nduhungirehe Olivier Jean Patrick, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubucuruzi Mpuzamahanga n’Ingufu wa Dominika, Dr. Vince Henderson.
Abo bayobozi bombi bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aharimo kubera Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) ku nshuro ya 79.
Ni mu gihe ku wa 24 Nzeri 2022, ari bwo u Rwanda na Dominika byatangije ubutwererane mu bya dipolomasi ubwo habaga Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 77.
Gusa mu mwaka wa 2021, u Rwanda rwari rwatoye itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere, hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Dominikani n’iy’u Rwanda, yakorewe i Aqaba mu Bwami bwa Yorodaniya, ku wa 4 Ukuboza 2019
Repubulika ya Dominikani ni kimwe mu bihugu bya Karayibe giherereye mu Majyaruguru y’Amerika mu kirwa cya Hispaniola mu kiri mu matsinda y’Ibirwa ya Greater Antilles ubarizwa mu Nyanja ya Karayibe ihana imbibe n’Inyanja nini y’Atalantika.
Iki gihugu gisangira ibirwa n’icya Haiti mu Burengerazuba, kikaba kizwiho kugira inkengero z’inyanja zisamaje, za hoteli zigezweho, ibibuga bya golfe n’ibindi byiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo.
Ibice binini by’icyo gihugu bigizwe n’amashyamba n’imisozi miremire irimo n’umusozi wabaye icyatwa kubera ubunini bwawo wa Pico Duarte
Umurwa Mukuru w’icyo gihugu ni Santo Domingo, uwangwamo ibimenyetso b’’amateka y’uko iki gihugu cyakoronijwe na Esipanye mu binyejana bitanu byahise cyane cyane mu Karere ka Zona.
