Nyina wa Rema Namakulah yatatse Eddy Kenzo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 29, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umuhanzi akaba n’umubyeyi wa Rema Namakulah yatatse Eddy Kenzo wahoze ari umugabo w’umwana we ariko ubu bakaba batakibana.

Halima Namakulah yabigarutseho mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 amaze mu muziki avuga ko yari yatumiyemo Eddy Kenzo akanaririmbana na we.

Ubwo igitaramo cyari kirimbanyiije, Eddy Kenzo yasanze uwahoze ari nyirabukwe ku rubyiniro amushimira kuba yarabahuje nk’umubyeyi ahamagara Dr. Hamza Sebunya usigaye abana na Rema Namakulah bahoberana avuga ko ahora abifuriza ineza.

Mu gihe bari ku rubyiniro aba bagabo bombi, nyina wa Rema Namakulah yasabye abantu guhagarika kubavugaho ibitari byo abaza umukobwa we uko amerewe mu gihe bahoberanaga.

Halima Namakulah ati: “Umwana wanjye mwiza ahamagaye undi mwana wanjye umwe hano, Namakulah ndakubona.

Urumva umerewe ute? Sinzi niba iyo nduru numva ari iy’umunezero, gusa abantu baranyemeje mu kuvuga ariko abana banjye mubareke aba bari ku rubyiniro ibyo bakoze ntibyaribikwiriye? Bombi ndabakunda ndifuza ko bose mubampera amashyi kuko bose ni abagabo cyane.”

Akomeza asobanura ubwiza bwa Dr. Hamza Sebunya ageze kuri Eddy Kenzo amutaka yivuye inyuma avuga ko ari we wenyine ushobora guhagarara imbere y’abantu maze akavuga amagambo meza nkayo yavugaga.

Ati: “Ngarutse kuri Kenzo, mwita umwana wanjye, uyu mwana yakoze ibintu byinshi, ishyirahamwe ry’abahanzi, bamwe baramutuka abandi bakamutera amabuye, nkabareka mukavuga utugambo kuko nari nzi ko ari we gusa ushobora guhagarara hano akavuga ijambo rikwiye.”

Nyuma yo guhoberana na Dr Hamza Sebunya, Eddy Kenzo yavuze ko nta kibi yamwifuriza kandi nta n’ikibazo bagirana avuga ko iyo wabanyeho n’umuntu uba ukwiye kuzirikana ibihe byiza mwagiranye.

Yagize ati: “Iyo wakundanye n’umuntu mukaza gutandukana, iteka jya uzirikana ibihe byiza mwagiranye, by’umwihariko iyo wagize amahirwe yo kubyarana na we kuko iteka ahora mu buzima bwawe. Wakoze kuduhuza no kutubera umubyeyi mwiza kuko duhora twuzuye urukundo iteka iyo turi kumwe.”

Hashize imyaka itanu Eddy Kenzo atandukanye n’uwahoze ari umugore we Rema Namakulah,kuko batandukanye mu 2019 Kandi banabyaranye umwana umwe w’umukobwa bise Aamal Musuuza.

Eddy Kenzo na Dr Hamza Sebunya baherukaga kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga mu Ukuboza ubwo bagaragaraga bari kumwe mu birori by’isabukuru ya Aamal Musuuza yitabiriwe na Rema Namakulah hamwe n’umugabo we Dr Hamza Sebunya.

Eddy Kenzo yongeye kuvugisha benshi ubwo yahoberanaga na Dr Hamza usigaye ari umugabo wa Rema Namakulah
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 29, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE