Nyaruguru: Umurimo urinda urubyiruko kurangara no kugwa mu bishuko

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bakora mu ruganda rw’ikawa ruherereye mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko byabakemuriye ikibazo cyo kuba bahura n’ibishuko byabakururira  kwishora  mu mibonano mpuzabitsina bagakurizamo guterwa inda zitateganyijwe.

Tuyikunde Garatia  umwe mu bakobwa bakora mu ruganda rw’ikawa, avuga ko kuba akora agataha ku mugoroba bimurinda kugwa mu gakungu gashobora no kumuviramo gushukishwa ibintu akaba yaterwa inda.

Ati: “Nk’ubu mva mu rugo mu gitondo saa kumi n’ebyeri n’igice, nkatangira akazi hano saa moya ni gice nkaza kukavamo saa kumi nimwe z’umugoroba, urumva rero ko usibye no kuba aka kazi kampemba amafaranga kanandinda kugwa mu gakungu ko kwirirwana n’urundi rubyiruko cyangwa ngo mbe nahura n’unshukisha ibintu akaba yantera inda.”

Akomeza avuga ko kuba abona amafaranga ayahembwe mu kazi ke ka buri munsi, bituma icyo akeneye cyose acyigurira ku buryo ntawushobora kumushukisha ibintu agamije ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati: “Ikindi aka kazi kamfasha ni ukuba iyo nahembwe mbasha kwigurira icyo nkeneye cyose ku buryo ntawe nshobora gutegera amaboko ngo musabe bibe byamviramo no kuba yanshukisha ibintu akansaba ko turyamana”.

Yankurije Claudette ufite imyaka 20,  na we avuga ko kuba akora mu ruganda, hari byinshi abasha gukemura mu buzima bwe bidasabye ko ajya gutakira ababyeyi cyangwa abandi bantu.

Ati: “Kuva nakwinjira muri uru ruganda rw’ikawa rwo mu rwonjya, mbasha kubona amavuta, isabune hamwe n’ibindi byose nkeneye biniyongeraho no kuba ngura amatungo mu rugo ku buryo ubu ntawe nshobora gusaba cyangwa ngo nsabe ababyeyi amavuta yo kwisiga, kuko ndabyigurira nkabasha no kwizigamira.”

Yankurije nawe yongeraho ko gukora mu ruganda, bimurinda udukungu yahuriramo n’abasore akaba yaterwa inda zitateganyijwe.

Ati: “Icyo nakongeraho ni uko gukora hano mu ruganda bimfasha kutajya mu dukungu nshobora guhuriramo n’abasore cyangwa abagabo ngo babe banshukisha ibintu, kuko mva hano ku mugoroba nkagaruka mugitondo ku buryo ikirihuko cyanjye ari ku Cyumweru ngiye gusenga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Byukusenge Assoumpta, avuga ko urubyiruko rw’abakobwa rukora imirimo mu ruganda rw’ikawa birufasha kudasabiriza.

Ati: “Muri rusange aka kazi gafasha aba bana b’abakobwa kudasabiriza buri kimwe cyose ababyeyi babo, cyangwa undi wese, ikindi bibafasha kubona ubwizigame mu bimina babarizwamo, bikabarinda guheranwa n’ubushomeri iwabo, babasha kugera aho abandi bari.”

Byukusenge akomeza asobanura ko gukora mu ruganda bibafasha kudata umwanya mu bindi birurangaza.
Ati: “Kubera umwanya munini bamara muri ako kazi bituma batagira undi mwanya wo kurangara, bakanafatwa nka bamwe mu bafite ubumenyi buhagije mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa, muri make gukora mu ruganda bibafasha kubaho no kwizigamira cyane cyane bagura amatungo.”

Urubyiruko rw’Abakobwa bakora mu ruganda rw’ikawa ruherereye mu Murenge wa Nyagisozi basaga 80, buri wese agahembwa 1300 ku munsi.

Usibye gukora akazi ubuyobozi bukagira isaha imwe mu cyumweru  yo kubaganiriza ku iterambere ryabo, ku buzima bwabo nk’urubyiruko n’imyitwarire igomba kubaranga, ndetse buri wese uruganda rwamaze kumurihirira ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa  2024/2025.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE