Nyaruguru: Biyemeje kurwanya imirire mibi n’igwingira 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ugushyingo 4, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Bamwe mu babyeyi batuye mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko nyuma yo kwigishwa gutegura no guteka indyo yuzuye bagiye kugira uruhare mu kurwanya igwingira n’imirire mibi ku bana babo cyane ko batarigishwa bari bazi ko kugaburira umwana agahaga bihagije.

Mukamurigo Rosine ni umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Rusenge, avuga ko atarigishwa gutegura no guteka indyo yuzuye yumvaga ko kugaburira umwana agahaga bihagije ngo agire ubuzima bwiza.

Ati: “Ubuyobozi butaradusobanurira uko bategura indyo yuzuye, jyewe nahaga umwana wanjye i Bujumba n’ibishyimbo akarya agahaga, nkumva ko bihagije kuri we. Gusa nyuma yo kumenya ibigize indyo yuzuye ko habamo n’ibikomoka ku matungo, nasanze naribeshyaga, ari nayo mpamvu intego yanjye mu rugo ari ukugabura indyo yuzuye nkanashishikariza abaturanyi banjye kuyiteka, muri make kurwanya imirire mibi mu bana tukabigira ibyacu”.

Ikitegetse Christine nawe ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Rusenge. Avuga ko mbere indyo yuzuye yumvaga ko ari iy’abakire.

Ati: ” Mbere numvaga ko indyo yuzuye igizwe n’inyama kandi biribwa n’abakire, gusa nyuma yo kwigishwa n’ubuyobozi, narasobanukiwe ku buryo ubu nsigaye ntegura ifunguro ririho n’ibikomoka ku matungo kandi bitagombye inyama, ku buryo ingamba ari ukufatanya na bagenzi banjye mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Imibereho myiza ‘Abaturage Byukusenge Assoumpta, avuga ko ubuyobozi ku bufatanye n’Abajyanama b’ubuzima bataratangira kwigisha uko indyo yuzuye itegurwa wasangaga ababyeyi batekera abana uko babonye.

Ati: “Mu myaka itanu ishize ababyeyi ntabwo bumvaga indyo yuzuye icyo ari cyo kuko wasangaga batekera abana ibyo babonye, ariko kuri ubu bamaze gusobanukirwa uburyo bategura indyo yuzuye n’ibiyigize.”

Akomeza avuga ko uku gusobanukirwa ku babyeyi uburyo bwo gutegura no guteka indyo yuzuye, bigaragazwa n’ibipimo byo mu mwaka wa 2020, Akarere ka Nyaruguru, ku kijyanye n’igwingira n’imirire mibi ku bana, kari ku.kigero cya 39% bakaba bageze kuri 28%.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ugushyingo 4, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE