Nyaruguru: Bifuza ko umuhanda unegekaza abarwayi ukorwa

Bamwe mu baturiye umuhanda Ruramba- Mata-Temata wa kilometero 23 uhuza Akarere ka Nyaruguru n’Akarere ka Nyamagabe, bavuga ko bifuza ko uyu muhanda wakorwa ukaba nyabagendwa kuko kubera ibinogo biwurimo, kuwugendamo kw’ibinyabiziga bigoranye, ku buryo imbangukiragutabara kubera kugenda icugusa abarwayi usanga bagera kwa muganga banegekaye.
Mukamana Solange wo mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru avuga ko kuba umuhanda ubahuza n’Akarere ka Nyamagabe udakoze bituma kujya kwivuriza ku bitaro bya Kigeme, bitoroha ku buryo n’uwatwawe n’imbangukiragutabara, agerayo yanegekaye kubera kugenda imuceka mu binogo.
Ati: “Jyewe najyanye umwana kwa muganga ntwawe n’imbangukiragutabara, hanyuma umuganga twari kumwe mu modoka, ambwira ko umwana wanjye yanegekaye kubera umuhanda mubi yagendaga imuceka, muri make uyu muhanda ukozwe byadufasha cyane rwose.”
Nkurikiyinka Jean de Dieu nawe utuye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruramba, avuga ko usibye no kuba imbangukiragutabara igeza umurwayi kwa muganga yarembye usanga no kubona ikinyabiziga batega bibagora.
Ati: “Umva usibye kubona imodoka yo ku bitaro itwara abarwayi, kubera uyu muhanda wangiritse usanga nta modoka yindi wabona utega ujya i Nyamagabe, ndetse na moto iyo uyibonye iraguhenda kuko itajya munsi y’amafaranga y’u Rwanda 4000 nyamara uramutse ukozwe neza bitarenga 2000 frw kuri moto.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel avuga ko uyu muhanda uhuza ako Karere n’Aka Nyamagabe, koko wangiritse icyakora kuri ubu imirimo yo kuwutunganya haba ku ruhande rwa Nyamagabe no ku ruhande rwa Nyaruguru, batangiye ku buryo yizeye ko bitarenze umwaka uyu muhanda uzaba watunganyijwe.
Ati: “Ni byo koko umuhanda wa Ruramba mata temata warangiritse, ariko kuri ubu ku ruhande rwacu twatangiye gukora ibilometero 16 bitureba, ndetse mfite n’amakuru ko no ku ruhande rw’abaturanyi ba Nyamagabe batangiye bahereye aho bita Temata.”
Uwo muhanda abaturage bavuga ko wangiritse ukeneye gukorwa, ugana na kilometero 23, Akarere ka Nyaruguru gafite inshingano zo gukora ahareshya na kilometero 16, mu gihe Akarere ka Nyamagabe ko kagomba gukora ibilometero bigera kuri 7.

