Nyaruguru: Bashinja abayobozi kwanga gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyaruguru bavuga ko bahura n’akarengane gaturuka ku bayobozi badashyira mu bikorwa ibyemezo biba byafashwe n’inkiko.
Umwe muri aba baturage wo mu Murenge wa Kibeho, avuga ko hari igihe batsinda mu nkiko ariko abayobozi b’Imirenge n’ab’Utugari bakanga kurangiza urubanza nk’Abahesha b’Inkiko batari ab’Umwuga, kandi badafite ubushobozi bwo guhemba Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga.
Ati: “Jyewe mbibonamo akarengane kuko natsinze urubanza noneho nteza kashe mpuruza ngeze kuri Gitifu yanga kundangiriza urubanza kandi nta bushobozi nari mfite bwo gushaka umuhesha w’inkiko nishyura. Kugeza n’ubu maze igihe kirenga amezi atandatu urubanza rutararangizwa.”
Mugenzi we na we wo mu Murenge wa Kibeho muri ako Karere ka Nyaruguru, avuga ko ubundi uUrwego rw’Umuvunyi rukwiye gusobanurira abayobozi ko bafite inshingano zo kujya bashyira mu bikorwa ibyemezo biba byafashwe n’inkiko aho kudusiragiza.
Aragira ati: “Jyewe mbona kugira ngo aka karengane gakorwa n’abayobozi gacike Urwego rw’Umuvunyi rukwiye kubegera rukabigisha ko bagomba kujya badufasha kurangiza imanza. Ibitari ibyo umugeraho akakubwira ngo genda nzakubwira na we ugategereza kurangirizwa urubanza amaso agahera mu kirere ku buryo ubonye ubushobozi birangira n’ubundi yishyuye umuhesha w’inkiko ku ruhande.”
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, avuga ko abayobozi bo mu Nzego z’ibanze nk’uko zegerejwe abaturage, bakwiye gukemura ibibazo by’abaturage bitagombye gukomeza kubasiragiza mu zindi nzego z’ubutabera.

Ati: “Hari igihe ureba urubanza umuturage yatsinze ugasanga ibyategetswe n’urukiko nihazamo umuhesha w’inkiko wo kwishyura, hatavamo n’igihembo cye. Rero abayobozi mu Nzego z’ibanze nkuko zegerejwe abaturage, icyo twababwira ni ukujya bakemura ibibazo by’abaturage bitagombye kujya mu nkiko kuko bibatera ibihombo.”
Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka ushize rwasuye abaturage mu Turere dutandukanye rukemura ibibazo bisaga 3000, mu gihe muri uyu mwaka uru rwego rumaze kwakira ibigera ku 1100.
ibyinshi muri ibyo bibazo bishingiye ku butaka, mu gihe imanza zasubirishijwemo n’Urwego rw’Umuvunyi mu 2024, igihe inzira z’ubujurire ziba zarangiye, zigera kuri 354 aho muri zo izingana na 2% ari zo zagaragarayemo akarengane.


