Nyaruguru: Basabwe gutanga makuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro

Ku italiki ya 14 Mata 1994 ni wo munsi Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kibeho bahizeye amakiriro bahiciwe n’abarimo bakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba ari italiki by’umwihariko abaharokokeye bongera kwibuka no kuzirikana ababo bishwe bazira uko bavutse, kandi abazi aho imibiri y’abishwe iherereye itarashyingurwa mu cyubahiro bakaba basabwa gutanga amakuru.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, Abagize Inteko Ishinga Amategeko n’inzego z’Umutekano bifatanyije n’Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kibeho Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’Umwihariko abiciwe i Kibeho ku italiki ya 14 Mata 1994.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin yashimye gahunda zashyizweho na Leta y’u Rwanda zirimo izita ku mibereho myiza y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’amategeko ahana abakoze Jenoside n’abayipfobya, asaba abazi ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro gutanga ayo amakuru.
Mureramanzi Jerome yatanze ikiganiro kigaragaza amateka mabi yahemberaga urwango n’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubuhamya n’Indirimo byagaragazaga inzira y’inzitane abicwaga yanyuzemo n’aho bageze biyubaka bagashimira ubutwari b’Inkotanyi zatabaye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel yashimiye Leta y’u Rwanda yashyizeho Politike nziza y’Ubumwe n’Ubwiyunge, asaba Abaturage ba Nyaruguru gukomeza kubaka igihugu birinda amacakubiri.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye ubutwari bw’abarokotse Jenoside mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge cyane cyane batanga imbabazi n’aho bageze biyubaka.
Yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu n’imbuto y’imiyoborere myiza mu cyerekezo cy’igihugu.
Yasabye abaturage bose kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gutanga amakuru aho yagaragaye.
Guverineri yasoje yizeza ko Leta izakomeza kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo imibereho yabo ikomeze kuba myiza kurushaho.
Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyasojwe no gusura no gushyira indabo muri Kiliziya yiciwemo Abatutsi ndetse no ku Rwibutso ruruhukiyemo inzirakarengane z’Abatutsi biciwe i Kibeho barenga 30,000 mu rwego rwo kubunamira no kubaha icyubahiro.









