Nyaruguru: Abasoromyi b’icyayi barinubira guhembwa amafaranga y’intica ntikize

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nyabimata baravuga ko amafaranga bahembwa mu gihe bakoze imwe mu mirimo yo guhinga no gusarura icyayi bayihemberwa amafaranga make adashobora gutuma babasha kugera ku iterambere.

Mu kiganiro bagiranye n’Imvaho Nshya, ariko amazina yakoreshejwe mu nkuru akaba atari ayabo bwite kuko batashatse ko ayabo atangazwa bavuga ko amafaranga bahembwa ari intica ntikize.

Uwahawe izina rya Munyankiko ufite imyaka 29 avuga ko bibabaje gukorera amafaranga atagaburira umuryango nibura umunsi umwe, akongeraho ko bahembwa amafaranga make.

Ati: “Rwose namwe murabibona ukuntu ibiciro ku isoko byiyongereye cyane ku buryo amafaranga hagati 1000 -1200 duhembwa ni make, kuko ntabwo yatunga umuryango anagufashe kwizigamira uzabashe kwishyura ubwisungane mu kwivuza.”

Mujawimana afite imyaka 36 avuga ko batishimiye amafaranga bahembwa bakavuga ko bagitangira kubaka inganda z’icyayi hakanongerwa ubuso cyahingwagaho bumvaga kizabazamura none byaranze.

Yagize ati: “Ntabwo twishimiye amafaranga duhembwa kandi ubuhinzi bw’icyayi ni bwo bwiganje ndetse iyo bongereye ubuso bahingaho, tuba twumva ko natwe baduha akazi kazahindura ubuzima bwacu ariko nta kiyongeraho wenda abahinzi bo barayabona ariko nyakabyizi arasubira hasi cyane.”

Uwahawe izina rya Dominique afite imyaka 41 avuga ko hari benshi mu bakozi bahisemo kubireka kuko bitabafasha gutera imbere ahubwo bagakorera inda kuko amafaranga bahembwa atabasha kubazamura kandi hakaba agasumbane ku bakozi bamwe bahembwa amafaranga menshi akubye aya benshi bagisoroma.

Ati: “Hari bamwe mu bakozi twakoranaga wasangaga bafite umuryango mugari bakorera amafaranga menshi ntarenge ibihumbi 2000 bakabona ntiyavamo nayo kugaburira neza umuryango we.”

Bamwe mu bakora mu nganda za Muganza na Nshili zifite ubutaka mu Murenge wa Nyabimata bavuga ko ibiciro bitandukanye baguriraho abahinzi babagemurira icyayi bishyirwaho na NAEB bigatandukanywa nuko uruganda rwacuruje ku isoko mpuzahanga.

Umuyobozi w’Uruganda rw’icyayi rwa Nshili Kivu Tea Factory rukorera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru, Hakizayezu Marc yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo aba basoromyi bavuga gutya bamwe muri bo bashobora gukorera amafaranga arenga 6000 kumunsi, akabasaba ko bakwirinda guca abandi intege.

Yagize “Dufite abasoromyi babikora neza kandi bakabona amafaranga menshi ariko hari n’abandi batarabasha kubona amafaranga menshi, kubera intege zabo zo gukora kugira ngo babashe kugera kuri byinshi ariko nk’ubu hari abashobora gukorera 6000 ku munsi kandi ikilo bagisoromera amafaranga 60”.

Akomeza avuga ko igiciro cyo gusaruriraho icyayi ndetse no kugisoroma biterwa n’uko isoko mpuzamahanga rihagaze ariko muri aka Karere ni twebwe duhemba neza kuko nubwo bakorera ayo mafaranga mu gitondo turabagaburira, banajya no gutaha tukabaha ibifungurwa kandi dukomeza gushakira abasoromyi bacu ubuzima bwiza kuko aho tugeze turahishimira.

Uruganda rwacu rukoreresha ba nyakabyizi bari hagati ya 600- 700 banahembwa igihe bakenereye amafaranga yabo kuko ntabwo dutegereza ko ukwezi gupfa kandi ashaka amafaranga ye yakoreye.

Umuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, Dr Emmanuel Murwanashyaka avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse batangiye no kugisuzuma hagamijwe gushaka igisubizo cyatuma abaturage bitabira akazi ko mu cyayi.

Yagize ati: “Ni byo iki kibazo twarakimenye ariko twanatangiye ibiganiro n’abahinzi kugira ngo twumve ibyifuzo byabo.”

Yongeraho ko hari na gahunda yo kuganiriza abayobozi b’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku cyayi, dushaka igisubizo kirambye cyatuma abaturage barushaho kwitabira akazi ari ko babona ibyatuma babasha kwiteza imbere n’imiryango yabo.

Kugeza ubu Akarere ka Nyaruguru kabarurwamo inganda 4 harimo; Nshili Kivu Tea Factory Ltd, Uruganda rw’icyayi rwa Mata, Muganza Tea Factory Ltd zihinga zikanatunganya umusaruro ukomoka ku cyayi gihingwa cyane muri aka karere.

Mu Karere ka Nyaruguru habarurwa abasomyi bagera ku 8 900 ariko hakenewe abandi bagera ku 13 000.

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE